Musafiri Pascal, umugabo w’isezerano w’umuhanuzi Mukanyirigira Gloriose uzwi nka Mama Vanessa ari mu gahinda gakomeye ko kugorwa no kwita ku bana batandatu (umukuru afite imyaka 18) uyu mugore yamutanye, bikagera n’aho ajya yihekera umuto muri bo.
Inkuru y’uko Mama Vanessa yataye Musafiri n’abana, yamenyekanye muri Mutarama 2021, aho umugabo asobanura ko uwari umugore we yamutaye ubwo yajyaga kubwiriza ubutumwa muri Mozambique muri Mutarama 2020.
Ingendo zo mu kirere ngo zahagaze bitewe n’icyorezo cya Covid-19, Mama Vanessa aguma mu mahanga. Nyuma y’amezi atandatu, ngo umugore yabwiye Musafiri ko atazagaruka mu Rwanda, amubwira ko na we (Musafiri) abishatse yashaka undi mugore.
Mama Vanessa (ibumoso) wataye Musafiri
Mama Vanessa ni umuvugabutumwa wubatse izina, cyane cyane mu itorero ADEPR
Musafiri yigeze gutangaza ko Mama Vanessa akundana n’undi mugabo ukomoka mu Rwanda ariko uba mu mahanga, wataye urugo, ndetse bafite umugambi wo gushyingiranwa.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Afrimax TV, yagaragaye ahetse umwana muto mu bo yabyaranye na Mama Vanessa, ngo akaba yaramusize afite amezi arindwi y’amavuko, ubu akaba ari kuzuza imyaka ibiri.
Musafiri yamaze kwakira ko Mama Vanessa atakiri umugore we, gusa akamusaba ko byibuze yajya yibuka abana bato babyaranye, by’umwihariko uyu mutoya uri kuzuza imyaka ibiri y’amavuko.
Ati: “Mama Vanessa ndakwinginze nk’umugore twashakanye tukabyarana abana batandatu, ndabizi neza pe! Namaze kubyakira ko wantaye, untana abana batandatu twabyaranye, ndakwinginze niba ugifite umutima wa kibyeyi, gerageza wibuke aba bana wansigiye. Reba uyu mwana mpetse w’uuruhinja mpetse wansigiye afite amezi arindwi, reba uyu nguyu akurikira w’incuke, ndakwingiiinze, mu byo ugerageza gukora, wibuke bano bana.”

Musafiri avuga ko intandaro yo gutabwa na Mama Vanessa ari ubutumwa bw’abahanuzi bamubwiraga ko umugabo we badakwiranye, ko agiye kuzabona undi umukwiye.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, ntiyigeze asubija itangazamakuru ryamubajije uruhande rwe ku kibazo cye n’uyu mugabo.
Kurikira amakuru n’ibiganiro byacu kuri Bwiza TV, ukanze hano munsi

4 Responses
Musafiri aringingira umuhanuzi Mama Vanessa kwibuka abana yamutanye
Ihangane Musafi.abantu bo mu isi ya none niko bameze bahinduka buri mwanya. Imana izaguhemba. kandi ikomeze ikwambike imbaraga. Mama Vanessa kubera Igikomere yateye abana yibyariye ubwo butumwa ntibuzamuhira.

Nababwiye ko aba mukurikira mubaha amaturo sabakozi b’imana ahubwo nabakozi ba sekibi… Amaturo mwakabahaye mwari mukwiye kuyaha Leta kuko yo inabagoboka mugihe cyamakuba