Umuryango w’abantu icyenda (9) barimo umugabo ari na we mukuru w’umuryango witwa Ndererimana Hassan, umugore we Muhawenimana Yvonne n’abana barindwi babaye bacumbitse mu cyahoze ari ikiraro cy’inka ya Gira Inka mu mudugudu wa Kabogobogo, akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu gihe bagitegereje ubufasha.
Uyu mugabo Ndererimana Hassan yashakanye na Muhawenimana Yvonne, bombi bavuka kandi batuye mu mudugudu umwe wa Kabogobogo ariko inzu babagamo baranayibyariyemo abo bana bose uko ari 7 yari iy’umuryango [ wa Ndererimana Hassan], imeze nk’urufatanye.
Igihe cyarageze nyirasenge wa Ndererimana Hassan arayigurisha batabizi noneho ndetse aza no gupfa bataramenya ko iyo nzu yagurishijwe, bityo uwayiguze ngo yaje kugaragaza amasezerano y’ubugure ariko ko ibikoresho biyigize (amabati ashaje n’inkarakara) ari iby’abagize umuryango. Bivuze ngo ni ikibanza cyari cyaraguzwe.
Nyiri kugura iyo nzu cyangwa icyo kibanza, akimara kwerekana amasezerano y’ubugure, byabaye ngombwa ko ya nzu isenywa noneho abagize umuryango bagabana ya mabati n’inkarakara byari bigize iyo nzu, ubundi bakirwariza, bishakira ahandi ho kuba.
Byabaye ngombwa ko Ndererimana Hassan ajya gusemberana umuryango we w’abantu 9 kwa nyirabukwe Basendizabo DorothĂ©e w’imyaka hafi 70 [ nk’uko yabitubwiye agereranya].
Ngo bakihagera, nyirabukwe wa Ndererimana Hassan ariwe Basendizabo DorothĂ©e byamubereye agahomamunwa kurarana n’umukwe we mu nzu, umukobwa we n’abuzukuru be 7 kandi inzu ye na yo ntako imeze.
Mu gukemura ikibazo nko kwishakamo igisubizo, umukecuru Basendizabo DorothĂ©e yafashe inka ye yahawe muri gahunda ya Gira Inka, ayikura mu kiraro cyayo noneho wa muryango awucumbikira muri icyi kiraro, kubera ko cyari gisakaye kirimo n’agasima.

Gusa uyu muryango ngo waje kwirwanaho, bya bibati bishaje bagabanye ubwo hasenywaga ya nzu bari batuyemo, babikoresha babikikiza mu mpande, ahashobora guturuka umuyaga, amashahi n’amahuhweza y’imvura nubwo byarangiye ya mabati abaye make ugeranije n’icyo bashakaga kugeraho.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza yageraga muri uyu muryango, yaganiriye na Ndererimana Hassan, umugore we Muhawenimana Yvonne ndetse na nyirabukwe Basendizabo DorothĂ©e bavuga ibyifuzo byabo n’ubufasha bakeneye.
Ndererimana Hassan yagize ati: “Nashakiye muri uru rugo ariko ntuye mu nzu y’umuryango w’iwacu, gusa masenge yaje kuyigurisha tutabizi ndetse aza no kwitaba Imana tutarabimenya. Igihe cyarageze, abayiguze bayidukuramo ariko batwemerera gutwara amabati [ashaje] n’inkarakara, tubigabana n’abo twavaga inda imwe, buri wese ajya kwirwariza. Bityo, ni ho nahereye nza gusemberana abana n’umugore hano kwa mabukwe, bantiza iki kiraro cyabagamo inka. Nafashe bya bibati nagabanye, mbikikiza kuri iki kiraro kuko hejuru cyari gisakaye.”
Yakomeje avuga ko bafite ikibanza ariko ngo bashatse kucyubakamo birananirana kubera ko ngo barengeraga uwo badikanije, bityo ubuyobozi burabahagarika ngo babanze bakemure ayo makimbirane.
Yagize ati: “Twashatse kubaka mu kibanza gito twahawe na mabukwe ngo twubakishe ibi bikura by’amabati, ariko dutangiye gusiza, uwo twadikanije avuga ko turi kumurengerera. Bityo, ubuyobozi buraduhagarika ngo tubanze dukemure ayo makimbirane. Na n’ubu ntibirakemuka ariyo mpamvu twasabaga ubuyobozi ngo budufashe, tubone aho kuba kuko turababaye.”
Yasoje agira ati: “Nk’ubu hagize umwana urwara nakwifashisha ibyatsi [ubuvuzi gakondo] kuko nta bwisungane mu kwivuza (Mituelle de santĂ©) dufite twese uko turi icyenda uretse mabukwe gusa.”
Avugana na Bwiza, umugore we Muhawenimana Yvonne yavuze ko yashakanye na Ndererimana Hassan mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko bafitanye abana 7 harimo babiri biga mu mashuri yisumbuye, bane mu mashuri abanza n’umwe ufite hafi umwaka umwe n’igice.
Aragaragaza ubukene barimo, ibyifuzo byabo n’ingamba yafashe mu bijyanye no kuboneza urubyaro, yagize ati: “Tubayeho dukora ibiraka, guhingiriza no gufurira abandi, ibyo baduhembye akaba ari byo dusaranganya n’abana 7 mfitanye n’umugabo ariko rimwe na rimwe tukabura n’ibyo twabagaburira ndetse n’ibikoresho by’ishuri ku bana 2 biga bataha mu mashuri yisumbuye na 4 mu mashuri abanza.
Turifuza ko twakubakirwa akazu nubwo kaba gato, kadatura cyangwa ngo kinjirwemo n’imbeho n’umuyaga. Ikindi nasaba nuko mbonye n’igishoro, nashobora gucuruza nk’inyanya, ibirayi n’ibindi bitansaba urushoro runini.”
Nyirabukwe wa Ndererimana Hassan, Basendizabo DorothĂ©e ari na we wabaye abatije ikiraro cy’inka ye ngo babe basembereyemo, yatangaje ko yabakiriye nk’abana be nyuma yo gusenyerwa, agahitamo kubaha ikiraro cy’inka ye kubera ko yabonaga nta handi bakwerekeza nubwo ngo bibangamye kuri we no ku mukwe we, dore ko batandukanijwe n’igikuta kimwe , nacyo kitari shyashya.
Yagize ati: “Bakingeraho, nabahaye ikiraro inka yanjye yabagamo kuko nabonaga nta handi nabashyira kuko n’iyanjye si iyo kwakira abantu bangana batyo, gusa inka imaze kubimukira, bayigiyemo n’ubu ni yo barimo, ntabyo kurya cyangwa kuryamira. Ibi birumvikana ko nanjye ntisanzuye, nkifuza ko bakubakirwa bakajya ukwabo dore ko n’ibyo bashakaga kubakisha bakabahagarika, babigurishije kubera gusonza.”
Umunyamakuru aganira n’ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri uyu mudugudu wa Kabogobogo, yatangaje ko uyu muryango ubayeho mu bukene kandi ubateye n’impungenge kubera batagira ubwisungane mu kwivuza. Gusa ngo bashyizwe ku rutonde ruzishyurirwa uyu mwaka w’ingengo y’imari w’2022-3023.
Umunyamakuru yagerageje ubugira kenshi ahamagara kuri telefoni ari nako yandikira ubutumwa bugufi umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, ariko ntibagira icyo bamutangariza.
Gusa, umukozi mu kagari ka Cyabararika ushinzwe iterambere n’ubukungu, Twagirayezu Olivier, yemereye Bwiza ko uwo muryango ucumbikiwe koko mu kiraro cy’inka ya “Gira Inka” yahawe nyirabukwe wa Ndererimana mu rwego rwo kwirinda ko umukwe we araraguzwa mu gasozi n’umuryango we.
Yagize ati: “Ni byo koko uwo mugabo Hassan Ndererimana n’umuryango we bacumbitse mu kiraro cy’inka yahawe na nyirabukwe muri gahunda ya ‘Gira Inka’ ariko twagerageje kumwigisha ngo tumushakire aho aba acumbikiwe n’umurenge arabyanga ngo ashaka kubana na nyirabukwe. Gusa na we si shyashya kuko ameneshwa n’umuryango we. Hari ibikoresho byasambuwe ku nzu bari barimo, birimo amabati n’inkarakara bahawe ngo bajye kubaka iyo kubamo ariko birangira babigurishije.”
Yakomeje agira ati: “Twakomeje gukora ibishoboka byose nk’akagari ngo Ndererimana Hassan ahindure imyumvire, ave mu kiraro cy’inka yo kwa nyirabukwe, akomeza kwinangira ariko ubu tuvugana, ubuyobozi buri kumushakira aho aba acumbikiwe n’umuryango mu gihe hagikorwa ubuvugizi ngo yubakirwe iye nzu mu kibanza cye ariko na none habanje gukemurwa ikibazo cy’uburengerere yakoreye umunyembibi we ari nabyo byatumye tumuhagarika kubaka.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramenya niba iyo nzu koko bamaze kuyikodesha, nitubyumva, Bwiza izanyarukirayo noneho ibasangize imihindukire y’ubu buzima bw’umuryango w’abantu 9 ubayemo.





4 Responses
Musanze: Aba mu kiraro cyabagamo inka kwa nyirabukwe n’umuryango we wose
Ntimugakabye twese turakodesha nibajye gukora bafite imbaraga
Musanze: Aba mu kiraro cyabagamo inka kwa nyirabukwe n’umuryango we wose
Ntimugakabye twese turakodesha nibajye gukora bafite imbaraga
Musanze: Aba mu kiraro cyabagamo inka kwa nyirabukwe n’umuryango we wose
Bafite Imbaraga nibakore inzu bazayigeraho
Musanze: Aba mu kiraro cyabagamo inka kwa nyirabukwe n’umuryango we wose
Bafite Imbaraga nibakore inzu bazayigeraho