Musanze: Ababyeyi bati: “Abana bacu basigaye bigishwa ubusambanyi kumanywa izuba riva”

Sangiza iyi nkuru

-Ibi mbonye hariya ni agahomamunwa
-Umukobwa yambaye ubusa ku Karubanda abana bareba
-Ari kubyina yijombaguramo [mu gitsina] intoki imbere y’abana batoya
-Natunguwe no gusanga bucura bwanjye ari ku rubyiniro abyina ahennye ngo bamuhe ingofero
Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’ababyeyi batuye mu karere ka Musanze bavuga ko bafite intimba ku mutima baterwa n’amasosiyeti yamamaza ibikorwa byayo agakoresha abasore n’inkumi bambaye utwenda turarura abana ndetse ngo bikaba byabigisha ingeso mbi.
Aganira n’izuba rirashe, Nyirambarushimana Aisha ufite abana bane yagize ati: “ Ndakubwira ibyo niboneye n’amaso yanjye; abakobwa baba bambaye ubusa ibintu byose bigaragara,…”.
Yakomeje avuga ko n’abasore baba bambaye amapantalo yamanutse yenda kugera ku bitsi, mu mvugo z’ubu bita poketi (Pocket down), ati: “wagira ngo amapatalo baba bayashyizemo ibibindo”.

ubusambanyo
Aba ni abana bato biheraga ijisho, bareba ibyakorerwaga ku rubyiniro

Aba babyeyi kandi batangazaga ibi mu gihe imbere yabo hari hari sosiyeti y’itumanaho yari irimo kwamamaza ibikorwa byayo ahaberaga isoko i Musanze, imiziki ari yose aho, ibyo abakobwa babyinaga n’ibyo bakoraga imbere y’abana biheraga ijisho nibyo byashenguraga imitima y’ababyeyi.
“Ibi mbonye hariya ni agahomamunwa; umukobwa ari kubyina yijombaguramo [mu gitsina] intoki imbere y’abana batoya”, ibi ni ibyatangajwe n’umugore ubyaye 6 witwa Nyirandungutse Tharcilla.
Yakomeje avuga ko ibyo abona bisa nk’ubusambanyi, by’umwihariko bigakorwa imbere y’abana, ati: “Umukobwa yambaye ubusa ku karubanda abana bareba! Ariho arabyinana n’abasore mu buryo busa nko gusambana kandi imbere y’abana koko”.
Mu gihe ababyeyi batunga agatoki ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kutareba no guha agaciro abana babo baba bangizwa mu mitwe, bigishwa imico mibi ishobora kubangiriza ejo hazaza, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko icyo butakitagaho.
Aganira n’iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru, Uwamaliya Marie Claire, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bamenye iki kibazo ndetse ko bagiye kukivugutira umuti.
Ati: “mu by’ukuri muri uwo mwidagaduro bakora berekana ibyo bikorwa byabo ntabwo bajyaga batumenyesha uko bigenda,… muri iyi minsi turimo kugenda tuganira na bo kugira ngo ibintu babigabanye abana bacu bakurire ku birenge by’umuco muzima”.
Yakomeje yemeza ko akarere ari ko gaha uburenganzira abamamaza ibikorwa ari ko ngo ntihajyaga hitabwa ku gukurikirana uburyo bikorwamo, gusa ngo bikaba bizakosorwa abana babo bakazakura bafite ejo hazaza habo mu muco nyarwanda.
imb
Umutwe hasi, amaguru mu kirere imbere y’abana

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter .
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *