Musanze: Abarimu bakoresheje ibizamini bya Leta baribaza impamvu batishyurwa

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Musanze, abarimu bakoresheje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange (Tronc- commun) ndetse n’ ayisumbuye, bavuga ko batishyuwe kandi bari basanzwe basoza akazi bishyurwa.

Bamwe bavuga ko mu masezerano y’ akazi ko kugenzura (Surveillance) uko ibizamini bya Leta bikorwa, bagombaga kubona amafaranga yabo akazi kakimara gusozwa ariko si ko byagenze.

Mu kiganiro na Bwiza.com, umwe mu barimu bakoresheje ibi bizamini mu Karere ka Musanze utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’ umutekano we , yagize ati « Si bwo bwa mbere nakora kano kazi ka Surveillance, mu myaka ishize ubwo twarangizaga bahitaga baduhemba ariko batangiye kutubwira gutegereza, ubu se turategereza kugeza ryari, ko tuzi neza ko ingengo y’imari iba yarateganyijwe kuva kera , nsanga harimo uburiganya…, ubwo wasanga batangiye kuyatapfuna,…”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze, Munyemana Desiré, avuga ko amafaranga y’ aba barimu yageze kuri konti z’ ibigo bigishaho, ariko bo bakemeza ko batarayahabwa.

Ati « Ku ruhande rwacu nk’ Akarere twakoze umurimo wacu igisigaye turakurikirana(follow up) kandi twizeye ko bizacamo vuba kuko ntabwo birarenga umutaru ».

Mu Karere ka Musanze abarimu 831 nibo bari kwishyuza amafaranga yabo bakoreye bakoresha ibizamini bya Leta by’ amashuli abanza ndetse n’ ayisumbuye.

Gusa ngo hari hakiri kare kugirango abarimu bavuge ko bambuwe kuko ibizamini bya Leta ku mashuri abanza byatangiye ku matariki 15 — 17 Ugushyingo 2017. Naho, ibizamini bisoza icyiciro rusange (O Level), n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye (A2) byatangiye ku matariki 20 Ugushyingo, bisozwa ku itariki 01 Ukuboza 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *