Musanze: Abaturage bavuga ko ubuyobozi butinya umunyamategeko ‘wabajujubije’

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Bukane, mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze bavuga ko ubuyobozi mu Karere ka Musanze butinya umunyamategeko, Mukamusoni Emertha, bemeza ko yabajujubije abatwara amasambu yabo akayakoresha mu nyungu ze.

Abaturage bo muri Bukane bavuga ko ikibazo cyabo na Mukamusoni ukora akazi ko kunganira abaturage mu nkiko, kimaze umwaka wose, gusa inzego zitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere zikaba zarananiwe kugikemura. Bavuga ko ” Ubuyobozi butinya Mukamusoni Emertha”

Abaturage bashinja Mukamusoni kuba yararenze imbibi z’ubutaka bwe, akubaka igipangu mu bwabo. Bamushinja kandi kuba yarifashe akanyuza umuhanda w’imodoka mu masambu yabo, nyamara nta n’umwe muri bo yigeze yegera, asaba inzira y’ahazanyuzwa umuhanda.

Ibyo kuba uyu mugore yararengereye ubutaka bw’abaturanyi be, byemejwe n’impuguke mu bijyanye no gupima ubutaka ziyambajwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze mu 2019, ubwo yageragezaga gukemura kiriya kibazo.

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Bukane n’ubw’Akagari ka Cyabagarura, buvuga ko bwagerageje gukemura ikibazo cya Mukamusoni n’abaturanyi be kikananirana. Ni ikibazo abaturage bavuga ko banagejeje ku bayobozi bayoboye akarere mu bihe butandukanye, ariko ntibagikemure, ingingo ituma bavuga ko ubuyobozi bumutinya.

Bwiza.com yagerageje kuvugana na Mukamusoni Emertha, gusa yanga kwitaba terefoni ye igendanwa ubwo yari yamaze kumenya ko umushaka ari Umunyamakuru.

Ubwo Bwiza.com yatunganyaga iyi nkuru hari hashize amasaha agera kuri abiri atarasubiza. Ubutumwa bugufi yandikwe nabwo ntiyabusubije.

Bwiza.com yifuzaga kumva icyo avuga ku byo ashinjwa. Iki kinyamakuru kandi cyiteguye gutambutsa ibitekerezo bya Mukamusoni Emertha igihe yaba asubije ibyo yabajijwe.

Guverineri Gatabazi yiyemeje gukurikirana iki kibazo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye Bwiza ko nta we ugomba gukoresha ububasha afite ngo arenganye abantu, atanga icyizere cy’uko ari buhe inshingano zo gukurikirana icyo kibazo umuyobozi w’akarere.

Guverineri Gatabazi yagize ati ” Ububasha afite mu mategeko se bwatuma aza mu mutungo wanjye akawutwara? Ndabwira meya mushya kugikurikirana, hanyuma icyo kibazo gukemuka neza ni ukujya kuri tere ]terrain] bagahamagaza abarebwa na cyo bose bagashaka igisubizo.”

Guverineri Gatabazi yijeje gushakira umuti kiriya kibazo, mu gihe abaturage bagaragazaga impungenge z’uko kwirengagizwa n’ubuyobozi mu kibazo cy’akarengane bamaranye iminsi bishobora kuzatuma havuka amakimbirane.

Bavuga ko ibyo bita akarengane bakorewe na Mukamusoni Emertha bishobora no gufata indi ntera hagati yabo n’umuturanyi wabo. Bahera kuri ibi basaba izindi nzego z’ubuyobozi kwinjira muri iki kibazo amazi atararenga inkombe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Musanze: Abaturage bavuga ko ubuyobozi butinya umunyamategeko ‘wabajujubije’
    Ibaze nawe kubona aho abaturage bagucishamo ijisho bakabonako umuyobozi atinya umuturage ayoboye cyaba arikibazo gutakamba ntawugutabara knd wizeyeko mwitoreye abayobozi, mubyukuri ibisigaye bibera mu Rwanda rwacu nimba abantu barijuse ntiwamenya impamvu yabyo

  2. Musanze: Abaturage bavuga ko ubuyobozi butinya umunyamategeko ‘wabajujubije’
    Ibaze nawe kubona aho abaturage bagucishamo ijisho bakabonako umuyobozi atinya umuturage ayoboye cyaba arikibazo gutakamba ntawugutabara knd wizeyeko mwitoreye abayobozi, mubyukuri ibisigaye bibera mu Rwanda rwacu nimba abantu barijuse ntiwamenya impamvu yabyo

  3. Musanze: Abaturage bavuga ko ubuyobozi butinya umunyamategeko ‘wabajujubije’
    This would be too much niba ibyo abaturage bavuga ari byo. Icyo wakwitwaza cyose ntabwo kuba umunyamategeko bivuga ko yaba ariwe uyashyiraho cg ari hejuru yayo. Gusa niba yarajuriye ubwo ni ah’urukiko

  4. Musanze: Abaturage bavuga ko ubuyobozi butinya umunyamategeko ‘wabajujubije’
    This would be too much niba ibyo abaturage bavuga ari byo. Icyo wakwitwaza cyose ntabwo kuba umunyamategeko bivuga ko yaba ariwe uyashyiraho cg ari hejuru yayo. Gusa niba yarajuriye ubwo ni ah’urukiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *