Musanze FC yasubiriye Rayon Sports, yisubiza umwa wa mbere

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Musanze FC yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0.

Iyi kipe yo mu majyaruguru yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.

Ni Rayon Sports yari yasubiye kuri kimwe mu bibuga bijya biyigora cyane, dore ko nko muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino yagitsindiweho ibitego 2-0.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni iminota 45 yaranzwe n’uburyo buke bw’ibitego; ahanini bitewe n’imiterere y’ikibuga cya Stade Ubworoherane kitemereye amakipe yombi guhererekanya umupira uko bikwiye.

Byasabye umunota wa 50 w’umukino ngo Musanze FC ifungure amazamu ibifashijwemo na Peter Agblevor. Igitego uyu munya-Nigeria yatsindaga cyari icya gatanu cye mu mikino irindwi amaze gukina.

Iki gitego cyakurikiwe n’ubundi buryo buryo bubarirwa muri bune Musanze FC yashoboraga gutsindiramo ibindi bitego; gusa Rayon Sports irokorwa n’abarimo umunyezamu Simon Tamale na Kapiteni Rwatubyaye Abdoul.

Ku munota wa 76 w’umukino Bugingo Hakim winjiye mu kibuga asimbura yahinduye umupira imbere y’izamu birangira umunyezamu Gad Muhawenayo wa Musanze FC awufashe; gusa birangira Charles Baale awumukuye mu ntoki awutereka mu izamu.

Ni igitego cyateje ubwumvikane buke kuko Rurisa Patience wari umusifuzi wo hagati mu kibuga yacyemeje; gusa mugenzi we wo ku ruhande aracyanga.

Byabaye ngombwa ko Polisi yinjira mu kibuga kugira ngo uyu musifuzi adasagararirwa n’abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze kurya karungu.

Iminota yakurikiyeho Murera yakoze iyo bwabaga byibura ngo ivane inota rimwe i Musanze; gusa birangira biyinaniye.

Musanze FC nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 16; ikaba irusha abiri APR FC iyikurikiye. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu cyakora iracyafite umukino w’ikirarane.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa gatandatu n’amanota icyenda, inyuma y’amakipe ya Police FC ifite 10, Kiyovu Sports ifite 12 n’Amagaju na yo afite 12.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *