Nyandwi Colette ushima FPR Inkotanyi kuba yarazanye gahunda y'uburezi kuri bose agasubira ku ishuri

Musanze: FPR Inkotanyi mu murenge wa Gataraga iravugwa imyato

Sangiza iyi nkuru

Mu inteko rusange yateranye kuri uyu 2 Ukwakira 2022, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bagaragaje ko bishimira ibikorwa bamaze kugeraho mu iterambere n’imibereho myiza yabo kandi ko bazakomeza kubisigasira.

Mu kiganiro ku mpinduramatwara cyahawe abanyamuryango, Iraguha Prudence, yabasabye ko buri wese agomba kugira uruhare mu kubaka igihugu kandi yiteza imbere.

Yagize ati ” Buri munyamuryango wese arasabwa guharanira kubungabunga umutekano kuko nta mutekano , ntacyakorwa. Nitwubahiriza gahunda za Leta, tuzagera kuri byinshi cyane cyane, tujyana abana ku ishuri, kurinda ibyo twagezeho, kuboneza urubyaro, ubwisungane mu kwivuza, ejo heza n’ibindi.”

Nyandwi Colette  ushima FPR Inkotanyi kuba yarazanye gahunda y'uburezi kuri bose agasubira ku ishuri
Nyandwi Colette ushima FPR Inkotanyi kuba yarazanye gahunda y’uburezi kuri bose agasubira ku ishuri

Nyandwi Colette, yabwiye Bwiza ko ashimira Leta iyobowe na FPR kubera uburyo abayeho n’umuryango we , go binjiza mu rugo igice cya miliyoni buri kwezi.

Agira ati ” Uko ngana uku, nari narize amashuri atanu yisumbuye (D5) , y’inderabarezi ariko mfite impungenge ko nzirukanwa mu kazi ariko nyuma Leta y’ubumwe yashyizeho gahunda y’uburezi kuri bose, bityo nsubira ku ishuri, mbona impamyabushobozi y’imyaka 6, nkaba nkiri mwarimu ndetse n’abana banjye 2 bakaba barize , ubu nabo bakaba ari abarezi ; ari nayo mpamvu mvuga ko mu rugo iwanjye hinjira igice cya Miliyoni (500.000 Frw) buri kwezi. Uretse n’ibyo kandi , mfite amazi mu rugo, imigenderanire yaroroshye, ni yo mpamvu rero nk’abaturage bo mu murenge wa Gataraga twiyemeje gusigasira ibyo RPF Inkotanyi yatugejejeho kandi natwe duhereye ku bumenyi yaduhaye tugahanga ibindi bishyashya, duharanira ko nta muntu n’umwe wabisenya”.

Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gataraga, Ntirenganya Emmanuel
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gataraga, Ntirenganya Emmanuel

Chairman w’umuryango mu murenge Ntirenganya Emmanuel yavuze ko nta cyiza nko kongera guhura nk’abanyamuryango mu gihe hari hashize imyaka ibiri nta nteko ziterana kubera icyorezo cyaCovid-19.

Yangize ati ” Ni byiza kuba inteko rusange yongeye guterana ngo abanyamuryango twongere kwibukiranya imigabo n’imigambi by’umuryango, tureba ibyo twagezeho, duharanira kubisigasira ndetse dushishakariza cyane cyane urubyiruko kwirinda ibyarushuka rukishora mu bitaruhesha agaciro, birimo ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubwomanzi , n’ibindi bibi byinshi bidahesha agaciro umuryango cyane ko buri munyamuryango wese abaye umusemburo w’aho atuye nta kabuza iterambere ryakomeza kubaho”.

Mushakamba
Mushakamba

Mushakamba wari intumwa y’akarere muri iyi nteko rusange yashimiye abanyamuryango uburyo bitabiriye iyi nteko, abasaba gukomeza ubukangurambaga birinda gusubira inyuma.

Yagize ati ” Banyamuryango, murasabwa gukomeza ubukangurambaga mwirinda gusubira inyuma, mugashishakariza ababyeyi kwitabira gahunda y’irerero kuko kwiga ari byo bituma igihugu gitera imbere. Murasabwa kandi kugira imikorere n’imikoranire byiza , mwirinda amakimbirane ahubwo mugashimangira inzego z’umuryango mutanga imisanzu kuko nk’ubu akarere ka Musanze kaje ku isonga mu gihugu mu gutanga imisanzu.”

Uurenge wa Gataraga ufite abanyamuryango ba FPR nagera kuri 12342.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *