Abakuriye amadini n’amatorero ya Gikristu bahagurukiye guhangana n’ihungabana rikomeje kugaragara mu banyarwanda kandi biganjemo abakirisitu. Bemeza ko abahungabanye bahari mu gihugu, nyamara bakabura ababafasha, hakaba n’ababaha ibisubizo binyuranye n’ibibazo bafite kubera ubumenyi buke, bwitiranya ihungabana n’indwara cyangwa imyuka mibi.
Umuyobozi wa Forum y’amadini n’amatorero ya Gikristo mu Karere ka Musanze, Pasiteri Matabaro Mfurana Jonas, asanga mu Rwanda “ abafite ibibazo by’ihungabana ari benshi, ariko ko abafite ubushobozi bwo kubafasha ari bacye cyane”.
Matabaro atanga urugero kuri bamwe mu basenga babona ugaragaza ibimenyetso by’ihungabana wese nk’uwahanzweho n’abadayimoni ngo “ maze si ugusenga bakivayo kandi batazi ikibazo basengera icyo ari cyo. Ibyo ngo biterwa no kutamenya ”.
Uburyo bwiza bwo gufasha uwahuye n’ihungabana ni ukumuha agaciro, ukamwumva, kuko n’ubwo umubare munini w’afite ihungabana ari ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, hari n’ibindi bibazo byinshi bitera ihungabana.
Pasiteri Matabaro ati, “ Ibyerekeranye n’ihungabana, ni abantu benshi batabisobanukiwe kandi abantu bahungabanye bahari ; dufite abarwayi ariko abavuzi dufite ni bacye. Impmavu ari bacye ni ukubera kutamenya nk’uko muri Hoseya havuga mu gice cya 4, 6, ngo ubwoko bwanjye buzira kutamenya….”
Akomeza avuga ko “iyo utabashije kumenya ashobora guha umuntu igisubizo kitari cyo bikaba byamuhungabanya kurushaho aho kumufasha, kandi ufite ubumenyi buhagije atega amatwi ufite ihungabana akanamenya n’uko yamufasha akurikije ikibazo afite ”. Anongeraho ko nubwo bemera ko Ijambo ry’Imana rikiza, ariko ngo rikiza iyo rikoreshejwe neza.
Ibitera ihungabana ni byinshi
Pastor Matabaro Jonas agaragaza ko abanyarwanda banyuze mu bibazo byinshi, iby’amacakubiri, iby’ubuhunzi, intambara kugeze kuri Jejonoside yakorewe abatutsi yo yaje ari indengakamere. Ariko anagaragaza ko hari n’ibindi bibazo byinshi bitera ihungabana. Abisobanura agira ati , “Hari n’ibindi bibazo abantu bahura nabyo mu miryango harimo indwara zidakira, ubukene bukabije, ubushomeri bw’igihe kirekire n’ibindi….”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ikangurambaga(Pastorale) muri diyosezi ya Ruhengeri , akaba n’umwe mu bagize i nama y’ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Padiri Murindahabi Cassien asanga hakwiye ubushakashatsi bwimbitse ku rwego rw’u Rwanda kugirango hamenyekane uko ikibazo cy’ihungabana gihagaze.
Abajyanama b’ihungabana basanga abatabisobanukiwe aribo bashobora gutuma ikibazo gikomera aho gukemuka. Umwe muri bo, Ines Providence, ati , “Abantu bamwe bafata ihungabana nk’uburwayi ariko mu by’ukuri ihungabana si uburwayi, si imyuka mibi nk’uko benshi babifata. Ihungabana ribaho, ni igihe umuntu aba ananiwe kwakira no kwiyakira mu bibazo biba byamubayeho”.
Hakunze kugaragara mu mihanda yo mu mijyi n’amakaritsiye abantu bitwara bidahuje n’uko umuryango barimo ubishaka, nyamara babitewe n’ihungabana: amakimbirane y’urudaca mu miryango, ubukene bw’akarande, kubura amahirwe, kugirirwa urukundo ruke ku bugome, akarengane, guteshwa agaciro, kwangirizwa ibyawe ku maherere n’ibindi. Ibi bivamo kwegurwa n’agahinda, umuntu akiyanga akabihirwa n’ubuzima, maze imyitwarire ye igahinduka, ubwo ababayeho neza bakamufata nk’uwarwaye mu mutwe, nyamara ari rya hungabana.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


