Abakirisitu b’ Itorero ryâ Abadventiste bâ umunsi wa 7 rya Betesida ribarizwa mu ntara yâivugabutumwa ya Musanze, mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza bishyuriye imiryango 28 igizwe nâ abantu 115 ubwisungane mu kwivuza bwâ umwaka wa 2025-2026.
Umuhango wo kwishyurira aba baturage ubwisungane mu kwivuza ku mugaragaro wabereye ku mbuga yâ urusengero rwa Betesida ruri mu Kagali ka Ruhengeri mu mudugudu wa Susa, Sheki nâ urutonde rwabâ abishyuriwe rukaba rwashyikirijwe umunyamabanga nshingabikorwa wâ Akagali ka Ruhengeri Mukamusoni Jasmini ari kumwe nâ abandi bayobozi muri aka Kagali.
Bamwe muri aba baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza nâ iri torero bashimiye ubayobozi nâ abakristu muri rusange uburyo babatekerejeho bakabafasha kwivuza mu gihe bari bahangayikishijwe nâaho bazakura amafaranga yo kwishyurira imiryango yabo, dore ko no kubabonera amafunguro ngo na byo biba ari ingorabahizi.
Uwimbabazi Chantal ufite abana bane nawe wa 5, hamwe ma Nyamwaga Jean Damascene ufite umuryango wâ abantu 9 ni bamwe mubarihiwe ubwisungane mu kwivuza bwâ umuryango wose bahereye ruhande, bavuze ko bitari biboroheye kubona amafaranga bishyurira icyarimwe, ariko ubu bakaba bishimiye ko barihiwe bityo bakaba bagiye gucira inshuro imiryango yabo ntampungenge zâubuzima bwabo.
Uwimbabazi Chantal  nâ ikiniga kinshi yagize ati:âIki gikorwa cyari cyarananiye pe! Muri uyu mwaka cyari cyarananiye, narihebye nibaza aho nzakura amafaranga nishurira abana bane ndera njyenyine, bari no ku ishuri, nibaza nti ese hagize ugira ikibazo nabigenza nte, ariko kuba abizera bâ iri torero rya Betesida bashoboye kundihira njye nâ abana banjye ni ukuri ndishimye cyaneâ
Ibi ni nabyo byagarutsweho na Nyamwaga Jean Damascene watakaje urugingo rwâ akaboko agira ati:âNdishimye cyane, kandi ndashimira uru rusengero kuko rwaritanze, rubona ko tutishoboye, kandi kuriha mituweli koko urabona ko ari ibintu biba bigoye, ndashimira abayobozi nâ abakirisitu ibyo bankoreye, ndabashima cyaneâ

Umuyobozi wâakagari ka Ruhengeri aba baturage batuyemo Mukamusoni Jasmini avuga ko igikorwa nkâ iki kigira uruhare mu kuzamura imibare yâ abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza bigatanga ikizere mu kuyobora abaturage bafite ubuzima butekanye, akavuga ko bi bizabafasha gukora imirimo yabo bishimye kandi bafite ubuzima bwiza.
Anashimangira ko ari igikorwa cyiza kuko kitaciwe intege no kuba uru rusengero rwabo rwa Betesida rwakinzwe muzindi, kuko byari mu muhigo bari barahize none bakaba bashoboye guhigura ibyo bahize, nawe akaba yashimiye ubuyobozi n’ abakirisitu bose ubwitange bagize mu kureba icyateza imbere amagara y’ abagenzi babo batishoboye.
Pr Kanoti Francois umuyobozi wâitorero ryâ Abadventiste bâ umunsi wa Karindwi mu Ntara yâ ivugabutumwa ya Musanze muri Filidi yâ amajyaruguru, avuga ko nkâ itorero bafite inshingano yo gufasha leta mu kuzamura imibereho myiza yâ abaturage, kuko na ryo ari ivugabutumwa rituma bashobora kumvikanisha neza ijambo ryâ Imana ku bantu bafite amagara mazima.
Imiryango 28 igizwe nâ abantu 115 niyo yarihiwe ubwisungane mu kwivuza nâ iri torero bufite agaciro kangana nâ ibihumbi 345,000 Frw yakusanyijwe nâ abizera bâ itorero rya Betesida mu Ntara yâivugabutumwa ya Musanze ibi byatumye akagari ka Ruhengeri ko mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze kagera ku bwitabire bwa  45% muri izi ntangiriro zâ umwaka wâ ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026



One Response
Aba bantu bimana bakoze cya Yesu bakorera abahe umungisha nubundi gutanga kuzana umugisha kuruta guhabwa