Musanze: Muhawenimana yavuze ko abamushinje gutanga Sosoma nabi ari abamufitiye ‘ishyari’

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Muhawenimana Jacqueline ukuriye umushinga Twiyubake mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, yavuze ko abaturage bamushyize mu majwi bamushinja kugira uruhare mu mitangire mibi ya Sosoma yari igenewe abana biga mu marerero ari ‘abamufitiye ishyari’.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo iyo Sosoma yatanzwe gusa abaturage bamwe ntibayibona, ibyatumye bamwe bashinja Muhawenimana kugira uruhare mu mitangire mibi yayo.

Hari abaturage barenze umwe bahamirije BWIZA ko abenshi mu bahawe iyo fu ari abari baratanze 1,000 Rwf; ndetse abenshi mu bayatanze badafite abana mu marerero barabyiyemerera.

Hari umuturage wo mu mudugugu wa Buhogo utarifuje gutangazwa amazina wavuze ko umugore we yatahanye amapaki atanu ya Sosoma nyamara nta mwana wiga mu irerero afite.

Undi muturage wo muri uwo mudugudu yemeje ko nyirabukwe na we yahawe Sosoma umwana muto afite ari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

Ati: “na mabukwe [utuye mu mudugudu wa Nyundo] hano hakurya yarayitahanye kandi nta mwana agira.”

Hari n’undi mubyeyi wemeza ko afite umwana wiga ku irerero ryo ku kagari ka Murandi wavuze ko yatashye amara masa, nyamara abakecuru bamwe bagacyura ifu.

Ati: “Hari abasaza n’abakecuru bayitahanye twe dufite abana turayibura. Natonze umurongo incuro nyinshi ariko nagerwaho ngasubizwa inyuma.”

Kuba aba baturage bemeza ko hari amafaranga yatanzwe bikarangira Sosoma ihawe abo itagenewe, babihuriza kuri benshi iki gitangazamakuru cyavugishije bakabyemera.

Muhawenimana Jacqueline ushyirwa mu majwi n’abaturage, ku wa mbere w’iki cyumweru yabwiye BWIZA ko ibyamuvuzweho ari ukumuharabika, ahamya ko abavuze ko yakiriye ariya mafaranga ari abamufitiye ishyari kubera uko yiteje imbere.

Ati: “Nari ndi mu kiciro cya mbere ariko kubera amashyari, njyewe niteje imbere, niba hari umuntu ubona naravuye mu kiciro nari ndimo nkajya mu kindi, ntabwo twese ari ko dukundwa. Umuntu ashobora kugenda yitwikiye umuntu runaka.”

Muhawenimana avuga ko ntaho yigeze ahurira n’iyo fu yatanzwe, ibihabanye n’ibitangazwa n’abaturage bemeza ko ari we wanagiye akoresha inama zitegura ibikorwa byo gutanga Sosoma.

Umuyobozi w’Umushinga Twiyubake ku rwego rw’Igihugu, na we yabwiye BWIZA ko abashinje Muhawenimana Jacqueline gutanga nabi iriya fu ari abamufitiye urwango, ngo kuko atari ubwa mbere abaturage bamusebya mu itangazamakuru.

Yagize ati: “Uriya muntu witwa Jacqueline, rwose abantu bahora bamwanga bamusebya bagira gute kuva kera cyane, ni ukuvuga ikintu cyose kibaye bashakisha buryo ki bahimba, noneho abaturage bakaba babibwira n’itangazamakuru. Ntabwo ari ubwa mbere bibaye n’ubundi bakabwira itangazamakuru bashaka kumusebya mu bintu bimwe na bimwe wenda by’akazi aba yakoranye n’umurenge.”

Ku wa mbere w’iki cyumweru BWIZA yari yagejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Remera ikibazo cy’abaturage bemeza ko barenganyijwe, gusa Twagirimana Edouard uwuyobora ntiyagira ubushake bwo kukivugaho.

Cyakora cyo mbere yaho uwo muyobozi yari yakibajijweho na KT Radio, yemerera umunyamakuru wayo ko agiye kugikurikirana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Muhawenimana yavuze ko abamushinje gutanga Sosoma nabi ari abamufitiye ‘ishyari’
    Tubashimiye komwagaragaje ukuri mukarenganura Muhawenimana Jacqueline wari waharabitswe n,abanyeshyari bamufitiye urwango bamutangaho amakuru atariyo.Mukomeze gukora kinyamwuga

  2. Musanze: Muhawenimana yavuze ko abamushinje gutanga Sosoma nabi ari abamufitiye ‘ishyari’
    Tubashimiye komwagaragaje ukuri mukarenganura Muhawenimana Jacqueline wari waharabitswe n,abanyeshyari bamufitiye urwango bamutangaho amakuru atariyo.Mukomeze gukora kinyamwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *