Igipolisi mu Karere ka Musanze kiri mu iperereza ku rupfu rw’umugore w’imyaka 43, wari umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye, bikekwa ko yishwe n’umugabo we waburiwe irengero.
Ibi byabereye kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Gicurasi ahagana saa mbiri z’ijoro, mu rugo rw’uyu muryango utuye mu MUrenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu mubyeyi witwa Eustochie Ntakirutimana yasanzwe mu rugo yapfuye, igipolisi kikavuga ko umuntu wa mbere ukekwa ari umugabo we, Jean de Dieu Ndahayo w’imyaka 44.
Bikaba bivugwa ko uyu muryango wari umaze igihe ufitanye ibibazo umugabo ashinja umugore we kuba ingumba.
CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru yagize ati: “ Bari bamaze imyaka 10 bashyingiranwe ariko kubw’ibyago nta mwana bigeze babyara ari byo bishobora kuba byaragejeje makimbirane .”
CIP Rugigana yongeyho ko uyu mugabo avugwaho kuba yaba yari asigaye abana n’undi mugore ahandi hantu.
Yongeyeho ko ukekwa yahise ahunga nyuma yo kwica umugore we, kandi ko polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano batangiye igikorwa cyo kumuhiga.
Yijeje ko uyu agomba gushyikirizwa ubutabera asaba uwaba afite amakuru yatuma atabwa muri yombi kuyatanga nta gukererwa.
Nyakwigendera yari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabare, ishuri rya leta riri muri Musanze, mu gihe umugabo we ari umunyemari uba mu bucuruzi bw’ibirayi. Uyu mugabo kandi ngo arimo gukurikirana amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Avugana na The New Times dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Adelaide Nyiramahoro, yahishuye ko ukekwa yari yataye urugo akajyana n’umukozi wo mu rugo yari yateye inda.
Ati: “ Birababaje cyane kubona umuntu wize ajya mu bikorwa nk’ibyo .” Yongeyeho ko uyu muryango kubera igihagararo cyawo muri rubanda ushobora kuba waragerageje guhisha ibibazo wari ufitanye.


