Musanze: Umubyeyi wari uhetse umwana yapfiriye inyuma y’ibitaro

Sangiza iyi nkuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24, umubyeyi wari uhetse umwana yasanzwe yapfiriye inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri buvuga ko yari yaje gusura umurwayi.

Bwiza.com tuvuganye n’Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Muhire Philbert yemeza aya makuru.

“ Ni byo koko saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri twahasanze umurambo w’umubyeyi wari uhetse umwana, afite igikomere ku ijosi.” Dr. Muhire Philbert.

Uyu muyobozi tumubajije niba nta kibazo umwana uyu mubyeyi yari ahetse yagize, atubirwa ko ntacyo.

Impamvu yateye uru rupfu ntabwo iramenyekana.

“Icyateye uru rupfu ntabwo kiramenyekana, ariko inzego z’umutekano ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze kuhagera kugira hakorwe iperereza” Dr. Muhire.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste avuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’uru rupfu.

” Impamvu y’uru rupfu turaza kuyimenya. Ubu haracyakorwa iperereza.” Mbabazi Modeste.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *