Musanze: Umugabo akurikiranweho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Musanze ategereje kuburana mu mizi ku cyaha akurikiranweho cy’ihohotera yakoreye umugore we akamwangiza imyanya y’ibanga. Icyaha ushinjwa ahakana.

Uyu mugabo witwa NZAREBA Ibrahim ukomoka mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze, Akarere ka MUSANZE mu Ntara y’Amajyaruguru, afungiye muri Gereza ya Musanze, aho ubushinjacyaha bukurikiranyeho kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore we amusutsemo urusenda.

Umugore we avuga ko ibi byakozwe mu ijoro ryo ku italiki 13 Mata 2017 ubwo uyu mugabo yahengereye baryamye akamusuka urusenda mu myanya ndangagitsina ye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abaturanyi b’uyu muryango ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu w’aho batuye bemeza ko uru rugo ruhora rurangwa n’amakimbirane ya hato na hato ku buryo hari n’abasaba ko batandukana.

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko ku italiki 09 Gicurasi 2017 NZAREBA Ibrahim yahakanye ibyo ashinjwa, ubu akaba afunzwe by’agateganyo muri Gereza ya MUSANZE ategereje kuburana mu mizi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *