Niyitegeka Emmanuel wari ufite imyaka 26 y’amavuko, yarashwe ahita yitaba Imana ubwo yuriraga urukuta rwa gereza ya Musanze yari afungiyemo ashaka gutoroka. yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’igice [amezi 18].
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, nibwo uyu musore yarashwe (17:45) yitaba Imana. Yakomokaga mu karere ka Gakenke. Hari hashize amezi 3 ahamijwe icyaha cyo konona imyaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igikorwa nk’iki muri za gereza ngo ntabwo cyari giherutse, nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary yabitangarije Igihe. Avuga ko n’uherutse gutoroka muri gereza ya Gasabo mu mujyi wa Kigari nyuma yafashwe.
Uyu muyobozi yagaye iki gikorwa cy’umugororwa washatse gutoroka by’umwihariko ko yari afite igihe gito cyane [Amezi 18] akaba asaba abafite ababo bafunze kuzajya babakangurira kwirinda gutoroka bagategereza ibihano byabo byarangira bagataha amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


