Umunyonzi BWIZA yamenye ko yitwa TUYI uri mu kigero cy’imyaka 25, wari ugiye kurangura inzoga muri Vunga yapfiriye mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, mu isanteri ya Kabaya, ahita apfa. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata ahagana saa tatu za mugitondo, ubwo uyu munyonzi utwara inzoga bamwe bakunze kwita ”abadongi” wari wambaye ikoboyi, inkweto za rugabire anahetse ikijerekani cy’ubururu kinini, yagonganaga na moto yazamukaga igana mu Mujyi wa Musanze, mu muhanda Musanze-Vunga. Umunyamakuru wa BWIZA yageze aho iyi mpanuka yabereye ikimara kuba. Ni imbere y’amaduka yo ku isanteri ya Kabaya. Yahasanze uruhuri rw’abantu ari nako abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari bayobowe n’ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police), bigizagayo abaturage, umurambo wa nyakwigendera urambaraye mu muhanda, woroshwe igitenge cy’umuhondo. Igare yari atwaye ryari rayshyizwe ku ruhande ari nako abandi badongi nabo bari bafite agahinda ku maso bari aho bashungereye, amatelefoni akomeza gucicikana. Bamwe mu bakorera aho hafi, batangarije BWIZA ko ubusanzwe aho hantu hamanuka, bati ” Uriya mudongi yashatse kudepasa moto yamanukaga yari ihetse umukobwa, isa n’imukozeho ata controle noneho atangira gutabaza ngo ndapfuye. Iriya moto yazamukaga, yahise ahura nayo aho yaguye imunyura hejuru.” Undi muturage yakomeje agira ati ” Ubwo yahise ashyira akaboko ku mutima akandi arakarambura tubona amaraso atangiye kuva, ahita apfa. Bamutwikiriye igitenge hariya yaguye nta muntu wamukozeho.” Hari andi makuru BWIZA itakwemeza ariyo abaturage bavuga ko umumotari wamanukaga yahise yiruka, ” Ahita abwira umukobwa yari ahetse ngo niyurire moto ariko na we yari yakomeretse. Bahita bagenda. Uriya rero wahumiranye na we azamuka ni we polisi yafashe.” Ahagana saa satu na 30 nibwo akamodoka ka Hilux kageze ahabereye impanuka, bamwe mu badongi bahabwa uturindantoki (gloves) ngo basukure ahamenetse amaraso, umurambo urajyanwa. Abaturage bavuga ko nyakwigendera yari afite umwana umwe n’umugore, akaba ari uwo mu gahunga k’Abarashi. Bavuga ko ubusanzwe muri iyo santeri hadakunze kubera impanuka kuko ngo TUYI ni umuntu wa Kabiri uhaguye mu myaka nk’icumi ishize.

Umurambo wa nyakwigendera (ahatwikiriwe n’igitenge)/BWIZA 2022


