Buhigiro Andereya (André) uri mu basaza batatu bo mu karere ka Musanze bamamaye kubera gusetsa, yapfuye.
Inkuru y’Urupfu rwa Buhigiro yamenyekanye ku mugoroba bo ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri, akaba yazize uburwayi.
Buhigiro wari ufite imyaka 86 y’amavuko, ni we wari mukuru mu bavandimwe be batatu.
Yapfuye nyuma ya murumuna we Rudakubana Paul wapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize ku myaka 58 y’amavuko.
Murumuna wabo Sindikubwabo Peter w’imyaka 49 ni we usigaye.
Aba basaza uko ari batatu bavukiye mu karere ka Muhanga, bahava bajya muri Uganda aho bavuye bajya kuba mu karere ka Musanze.
Bamenyekanye cyane mu biganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube kubera gusetsa, gusa bigahirirana cyane n’ukuntu bareshya kubera ubumuga bw’ubugufi bavukanye.


