img-20240202-wa0001.jpg

Musanze: Uwari wafungishijwe n’uwashakaga ko abyarira muri gereza yarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Manishimwe Aline wari wafungishijwe na muramukazi we nyuma y’iminsi mike amuteguje ko azabyarira muri gereza yarekuwe, umugabo we ashima RIB na BWIZA ku bwo gutuma arenganurwa.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama ni bwo Manishimwe yari yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze, akihagera umugenzacyaha witwa Niwemugeni Jacqueline ahita amufunga.

Umugabo we witwa Fred Masengesho yavugaga ko gufunga umugore we byihishwe inyuma na muramukazi we witwa Twizere Gloriose wari wamugeretseho icyaha cyo kumwiba ‘dynamo’ y’imashini isya, nyamara nta kimenyetso kigaragaza ko ari we wayitwaye.

Masengesho yari yabwiye BWIZA ko mbere y’uko umugore we afungwa Twizere yari yarahigiye ko “azabyarira muri gereza”, ahanini bitewe n’uko uwo mugore yitwaza ko aziranye n’abantu bo muri RIB.

img-20240202-wa0001.jpg

Inkuru bijyanye https://bwiza.com/?Musanze-Umuturage-aratabariza-umugore-we-wafungishijwe-n-uwari-waramuteguje-ko

Kuri ubu Manishimwe Aline yamaze kurekurwa nk’uko Masengesho Fred yabihamirije BWIZA. Ni nyuma yo gusanga ibyo yaregwaga “nta shingiro bifite”.

Masengesho yavuze ko ashimira abakozi ba RIB, Sitasiyo ya Muhoza “ku bw’ubushishozi n’ubunyamwuga bakemuranye ikibazo cyanjye, nyuma yo gusanga umugore wanjye arengana bagahitamo kumurekura”.

Yunzemo ati: “Ndanashimira ikinyamakuru BWIZA ku bwo kunkorera ubuvugizi ndetse n’ubunyamwuga bubaranga, mu by’ukuri mukomeje kwerekana ko nk’itangazamakuru muri urwego rwa kane mu zifite ububasha mu butegetsi”.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Musanze: Uwari wafungishijwe n’uwashakaga ko abyarira muri gereza yarekuwe
    Byiza kabisa. Munyumvishitize na uzi ico ndico mujye muyivuga bicike. Abantu ntanwo barwaniye igihugu kugirango imbwebwe ,icyangize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *