Nifuje ko ubuhamya bwanjye nabwo bwajya hanze, nakoze amahano na musaza wanjye ariko nibyo bitumye mbagisha inama.
Musaza wanjye nkurikira andusha imyaka ibiri kuko njye mfite 24 ans, ubwo twajyanaga mu bukwe nibwo twaryamanye mu buryo nantwe twatunguwe, byose byakozwe n’inzoga twari twanyoye.
Twakomeje kunywa inzoga nabo twari kumwe, gusa hari umusore twari twahahuriye tuziranye kuko twigeze no kuba inshuti nkiga muri segonderi, nanyoye inzoga ndabyina karahava, nabanje mbyinana n’abakobwa bagenze banjye, bigeze aho mbyinana na wa musore.
Nyuma naje kubyinana na musaza wanjye, ari nako tunywa inzoga za likeri, twese twaje gusinda tujya kwirambika ku buriri, mu bwenge buke nari nsigaranye sinigeze nibwira ko ndi kumwe na musaza wanjye kimwe nuko nawe atamenye ko ari njye. Njye numvaga ari wa musore wundi.
Ubwo twakoraga amahano twese turi mu munyenga udasanzwe nibwo telefone yanjye yasonnye, ariko ubwo twabyinaga nari nayihaye musaza wanjye, isonnye nshidukira ejuru njya kuyireba kuko uko yasonaga nari mbizi, musaza wanjye nawe yashidukiye ejuru ayishaka.
Ayikuye mu mufuka nibwo namubonye mu maso nsanga ni we, ndamubaza nti ni ibiki bitubayeho araceceka, twese twaguye mu kantu nubwo bwose twari twanyoye, nta numwe wavugishije undi, kuko twese twahise tugwa mu kantu.
Imyaka ibaye ibiri ibyo bibaye, nta numwe wigeze abaza undi ku byatubayeho, yaryumyeho nanjye ndaceceka, ariko iyo ndyamye nijoro ndota twasubiye muri ibyo bihe ku buryo numva naranahuzwe n’abandi basore, iyo umusore agerageje kuntereta anyereka urukundo mpita nsubira muri bya bihe.
Mu byukuri nabuze nuko nabigenza, icyo nzi cyo nubwo namubwira ko mukunda kurusha urwo namugaragariza urukundo nka musaza wanjye byankoraho, nabuze icyo nakora, iminota mike twamaranye mu buriri niyo igiye kuzankoraho kandi hari abasore benshi bangaragariza ko bankeneye banifuza ko twabana ariko nkahura niki kibazo. Mungire inama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

