Musenge Museveni ni ikigirwamana cyita kuri Uganda-Meya

Sangiza iyi nkuru

Meya w’Akarere ka Lira, Milton Odongo yabwiye abanyamadini gusenga Perezida Museveni kuko ngo ari ikigirwamana kimaze igihe yita kuri Uganda.

Odongo yavuze ibi ubwo habaga ibiganiro bigamije guteza imbere amahoro mu bihe by’amatora. Yavuze ko Museveni yabaye ikigirwamana cya Uganda mu myaka 35 ishize.

Odongo ati ” Mufite ikigirwamana kuva mu myaka 35 ishize, ni iki kindi mushaka? Abayobozi bashyirwaho n’Imana kandi buri cyumweru muvuga ngo Amina. Mwakabaye buri gihe musenga Museveni kuko yahiswemo n’Imana. Ni we Mana imaze igihe yita kuri Uganda mu myaka 35 ishize.”

Abanyamadini bari aho ntibabyakiriye neza, bavuze ko Odongo yavuze amagambo acisha bugufi Imana.

Bishop Silvanus Ogwal wo muri Pentecostal Assemblies of God, avauga ko amagambo ya meya ashobora guteza akaduruvayo muri rubanda n’amacakubiri ashingiye ku moko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *