Musenyeri Ntivuguruzwa yahuye na Papa Francis

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse kwakura Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi i Vaticani.

Ni mu ruzinduko yatangiye ku itariki 22 Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis.Uyu Musenyeri agaragara yicaranye na Papa Francis bagirana ibiganiro.

Tariki 02 Gicurasi 2023, nibwo Musenyeri Ntivuguruzwa yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Kabwayi aza guhabwa inkoni y’ubushumba tariki 17 Kamena 2023.

Uwo mushumba yatowe nyuma y’uruzinduko rw’Abepiskopi bo mu Rwanda rwitwa Visit Ad Limina, bakoreye i Vaticani kuva ku itariki 06 kugeza ku itariki 11 Werurwe 2023.

Umwanya w’Ubushumba muri iyi Diyoseze, Musenyeri Ntivuguruzwa, yawusimbuyeho Musenyeri Smalagde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *