Perezida Museveni n'abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama

Museveni abona EAC yaba USA yo muri Afurika, igaca ukubiri n’inzara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abona umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) waba nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu mugabane, ugaca ukubiri n’inzara.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’uyu muryango yabereye i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022.

Muri iyi nama yaganiriweho ku masezerano yo gushyira mu bikorwa isoko rusange ry’ibihugu bigize uyu muryango, Museveni yavuze ko guhuza amasoko yabyo ari uburyo bwiza bwatuma ababituye bashobora kubaho.

Yari amaze kwibutswa ko icyorezo cya Covid-19 n’intambara yo muri Ukraine byateje ikibazo inzara, by’umwihariko muri Afurika, abazwa icyo EAC yakora kugira ngo ikumire n’ibindi byazaza bimeze nka byo.

Perezida Museveni yasubije ati: “Dukwiye kumva neza cyane uburyo bwo kwihuza. Nta terambere ry’ubukungu twageraho mu gihe tutaba dukemuye ikibazo cy’ingano y’isoko. Mu gihe ukora igicuruzwa cyangwa ugatanga serivisi, abantu benshi barakugana.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibihugu bimaze imyaka myinshi byarihuje, byitwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kandi uku kwihuza kukaba kwaratumye kiba igihangange ku Isi, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu. Yabajije ati: “Kubera iki? Ni ukubera ingano y’isoko [yaryo].”

Yasobanuye ko ariko hari ibihugu bituranye na yo bya Latin America bikungahaye ku mutungo kamere, ariko byananiwe kuwubyaza umusaruro ngo bitere imbere nka USA, abaturage babyo bakaba babivamo bajya gushakira imibereho ahandi.

Museveni abona ibihugu bigize EAC ntacyo bibuze, kuko ngo nka Tanzania ifite umuceri uhagije, Uganda ikagira ibigori ndetse n’isukari byinshi, ikibazo kihaba kikaba ari uko bigorana ngo ibi biribwa bibe byagera mu baturanyi kandi ku giciro kiri hasi bitewe n’uko iri soko ritarahuzwa.

Yagaragaje ko kwihuza ari ingenzi. Ati: “Kwihuza ni ingenzi. Ayo mahirwe yose arahari kandi dukwiye kuyabyaza umusaruro ariko twifashishije isoko ryiza rya East Africa. Dufite buri kimwe, twaba United States of Africa (USA), aho kuba Latin Amerika yo muri Africa.”

Museveni yavuze ko abantu badakwiye kumva ukwihuza kw’ibihugu bya EAC ko ari ku bw’inyungu z’abanyapolitiki, ahubwo ari ukugira ngo ababituye bashobore kubaho kandi neza.

Perezida Museveni n'abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama
Perezida Museveni n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Museveni abona EAC yaba USA yo muri Afurika, igaca ukubiri n’inzara
    Kwishyira hamwe birakomeye muri EAC! Hari ibihugu bifatwa nk’utulima twa bamwe. Inzego sizo zifata ibyemezo kandi n’abaperezida ntibareka abaturage bisanzura ngo bitorere abayobozi. Hari aho usanga umuperezida arenza imyaka 20 nk’aho igihugu ariwe gishingiyeho. Ibitekerezo bishya bigakumirwa!

  2. Museveni abona EAC yaba USA yo muri Afurika, igaca ukubiri n’inzara
    Kwishyira hamwe birakomeye muri EAC! Hari ibihugu bifatwa nk’utulima twa bamwe. Inzego sizo zifata ibyemezo kandi n’abaperezida ntibareka abaturage bisanzura ngo bitorere abayobozi. Hari aho usanga umuperezida arenza imyaka 20 nk’aho igihugu ariwe gishingiyeho. Ibitekerezo bishya bigakumirwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *