Museveni agiye muri Congo guhiga no kwica abarashe AIGP Kaweesi

Sangiza iyi nkuru

Agaruka ku iyicwa ry’Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda,AIGP Andrew Felix Kaweesi,Perezida Yoweri Museveni yavuze ko nk’uko bikekwa ko abamwishe bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gukora ibishoboka byose akajya kubahiga ndetse akabica.
Mu ijambo yagejeje ku nshuti n’abavandimwe bari bitabiriye umuhango w’isengesho ryo gusabira Nyakwigendera wabereye iwe mu rugo i Kulambilo kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017,Perezida Museveni yavuze ko ubu bwicanyi bukomeje gukorwa n’abagenda ku ma moto buzacika nk’uko Leta ya Uganda yagiye ikemura ibibazo byinshi birimo n’imitwe y’inyeshyamba yarwanyaga ubutegetsi.
Ati’’ Niba baraturutse muri Congo nk’uko bikekwa,tugomba kugira icyo dukorerayo ku bijyanye n’iki kibazo’’
N’uburakari bwinshi,Perezida Museveni yagereranyije abishe Kaweesi nk’Ingurube zitabona akamaro k’abantu batojwe ndetse bakaba n’abayobozi bashoboye nka AIGP Kaweesi ndetse ko bagomba mu byishyura mu maraso.
Ati“ Izi ngurube ntizizi akamaro k’abantu nk’aba.Ingurube ntabwo zizi ibintu by’ingirakamaro nk’uko Bibiliya ibivuga.Zizi gusa impumuro n’ibijumba.Ntabwo zizi agaciro k’abantu ku bw’ibyo zigomba kubyishyura’’
Perezida Museveni ashimangira ko abishe AIGP Kaweesi bazabyishyura yagize ati’’Mugiye gupfa kubera ko mwishe abantu bacu nta mpamvu .Aba bana bato (Nka Kaweesi) bari batangiye kubaka imiryango yabo.Aba bantu bato kandi bafite imbaraga bazamuraga inzego twubatse mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu’’
Perezida Museveni kandi yahishuye ko Kaweesi ari amwe mu maraso mashya Ishyaka rya NRM ryari rifite kugira ngo bayobore inzego zikomeye.
Ati “ Mu bihe byashize,twari dufite abantu batigeze bagera ku ntebe y’ishuri bari bayoboye inzego zitandukanye,ariko kuva mu mwaka wa 1979 twatangiye kwinjiza abantu bize nka Jim Muhwezi na Gen Tinyefuuza bari barize Kaminuza.Kaweesi nawe yari mu baje nyuma’’
Agaruka ku ishyirwaho rya Camera mu mijyi minini no ku mihanda minini bigize Uganda,Perezida Museveni yavuze ko iyi gahunda yakomwe mu nkokora n’abakozi ba Leta bigaragambyaga basaba kongererwa imishahara.

AIGP Andrew Felix Kaweesi,wishwe arashwe
AIGP Andrew Felix Kaweesi,wishwe arashwe

Igitambo cya Misa yo kumusabira AIGP Andrew Felix Kaweesi, kikaba kibera kuri Katedelari ya Lubaga kuri uyu wa Mbere naho umuhango wo gushyingura Nyakwigendera ukaba uzaba ejo ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, nibwo Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Felix Andrew Kaweesi yarasiwe mu gace atuyemo muri metero 100 uvuye mu rugo iwe, ubwo abantu bitwaje imbunda bagabaga igitero ku modoka ye. Uyu muyobozi akaba yarasanywe n’abandi bagenzi be 2 barimo abamurinda mu gace ka Kulambiro mu mujyi wa Kampala.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hariyo umutwe wa wa ADF-NALU ugendera ku mahame y’idini ya kiyisilamu, wananiwe kumvikana n’ubutegetsi bwa Museveni , uhitamo gukorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa kuva mu myaka y’2000. Ingabo mpuzamahanga zikorera muri Congo zakunze kuvuga ko zigiye kuwurandura nk’uko byagendekeye uwa M23.Gusa Uyu mutwe uracyavugwaho kugaba ibitero bihitana benshi mu baturage ba Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *