Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine utavuga rumwe na Leta, yashoje intambara ku gihugu
Depite Robert Kyagulanyi benshi bari bamuzi nk’umuhanzi akoresha izina rya Bobi Wine, nyuma yaje kwinjira muri politiki ndetse anatorerwa kuba umudepite. Kugeza ubu uyu munyapolitiki w’umunyamuziki akaba ashimangira ko azahangana kugeza avanye Museveni ku butegetsi.
Nk’utavuga rumwe na Leta ya Museveni, ubwo aheruka muri Amerika ngo yatanze ubutumwa busa nk’ubushoza intambaga ku bukungu bwa Uganda.
Museveni avuga ko mu gihe cyose umuntu ashishikariza abandi kudashora imari mu gihugu aba atagishakira amahoro.
Yagize ati “Yagiye muri Amerika (Wine) ashishikariza abashoramari kutaza muri Uganda kuzihashora, niba ubuza abanyamahanga gushora imari muri Uganda, icyo bivuze ni uko uba ushoje intambara ku iterambere ry’igihugu cyacu”.
Yakomeje avuga ko ibi nta kindi bivuze, ko Wine ari ‘Umwanzi wa Uganda’.
Mu mwaka wa 2021 nibwo muri Uganda hateganijwe amatora y’umukuru w’igihugu, Wine akaba akubita agatoki ku kandi ahigira kuzahigika Museveni umaze kuri uyu mwanya imyaka igera kuri 33.
Bobi Wine w’imyaka 37 y’amavuko, akunzwe n’abaturage benshi cyane cyane urubyiruko rumushyigikiye rukunze kwambara ingofero n’imyenda bitukura, rwibumbiye mu cyo rwise “People Power”.



2 Responses
Museveni avuga ko Bobi Wine yashoje intambara kuri Uganda
NZAGUKUNDA
Museveni avuga ko Bobi Wine yashoje intambara kuri Uganda
NZAGUKUNDA