Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Tibuhaburwa Museveni avuga ko hari abantu baza kurwara muvuduko ukabije w’amaraso nibakomeza gutekereza ku buryo bateza akaduruvayo nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora. Museveni uherutse gutsinda manda ya Gatandatu yo kuyobora Uganda mu kiganiro mu ngoro y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, yavuze ko abantu bagitekereza ku bikorwa bibi bari gupfusha igihe ubusa. Ni mu ijambo ryo ku isabukuru y’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement (NRM) kuva mu 1986. Uyu mugabo umaze ku butegetsi imyaka 35 ati ” Ndagira ngo nisabira Abanya-Uganda ko bareka gutekereza ku kugira nabi kuko ntabwo biza gukora. Muri guta igihe. Muraza kwitera umuvuduko ukabije w’amaraso. Kuki nabaho ndakaye, mpangayitse? Nkora ibyo nshoboye ibindi nkabiharira Imana.” Ku ngingo y’uko azumvikana n’abo batavuga rumwe, Museveni yavuze ko ibyo NRM ibyumva vuba. Ati ” Ubwiyunge ni bumwe mu buryo bwacu bwo gukora ibintu. Niyo mpamvu mubona umuhungu wa Idi Amin ari umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi. Umwuzukuru we ni umwe mu barwanashyaka bacu, Umuhungu wa Tito Okello, Okello Oryem ni minisitiri wanjye.” Perezida Museveni yasabye abaturage gushyira imbere ugukunda igihugu kurusha iby’amoko kuko ngo nibyo bizatuma bagifasha gutera imbere nk’uko NTV dukesha iyi nkuru ibitangaza. Avuga ko NRM yiteguye ibiganiro ariko ko idashobora kwihanganira iterabwoba, ubugizi bwa nabi n’ubugambanyi. Uyu mukuru w’igihugu arasaba abafite umugambi wo gukora ibikorwa bibi gusubiza amerwe mu isaho mu gihe hikangwa ko abaturage bashobora kwihereza imihanda bakamagana ibyavuye mu matora.

4 Responses
Museveni: Muraza kurwara umuvuduko w’amaraso ukabije
sindabona ubuyobozi bwiza nkubwa Museveni,umuhungu wa idi ,uwa okello baramahoro mugihugu cyabo icyaha ni gatozi

Jew Uganda ndayibamo knd ND umurundi ntamuntu Ari kubutegets amvuganabi kirets akarwi ataho gashigiy arik reta ikwiy gukurikiran rer museveni niyirambir Uganda urugera ifs mur démocratie ntahand turi murakakarer