20260512_080625

Museveni na Tshisekedi bemeranyije gushimangira imikoranire ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Mbere yakiriye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’itsinda ry’intumwa ze, bagirana ibiganiro byasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire yabyo.

Amakuru atangwa n’impande zombi, avuga ko Kinshasa na Kampala byemeranyije gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, umutekano n’ubucuruzi.

Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yagiranye na Tshisekedi “ibiganiro bitanga umusaruro ku mutekano, ubucuruzi, ibikorwaremezo ndetse n’ubufatanye mu bya Peteroli.”

Mu byo abayobozi bombi biyemeje, harimo gushimangira ubufatanye mu gucunga umutekano w’imipaka ihuza RDC na Uganda, biciye mu gushyira mu bikorwa ibikorwa bya gisirikare bizwi nka ‘Operation Shujaa’ ibihugu byombi bimaze imyaka irenga ine bihuriramo.

Tshisekedi yashimiye Museveni ku bw’ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo igisirikare bagiranye.

Ati: “Nyakubahwa Perezida, ndagira ngo mbashimire kubera ibikubiye mu biganiro twagiranye uyu munsi, byatwemereye gusuzuma imikoranire y’ibisirikare byacu byombi, kubera ko nk’uko ubizi neza dusangiye umumaro wihariye ku mutekano n’ituze mu karere kose k’Ibiyaga Bigari. Aha mu karere by’umwihariko, ingabo zacu n’inzego z’umutekano zikorana mu buryo buhuriweho.”

Biteganyijwe ko nyuma yo kuganira, kuri uyu wa Kabiri Tshisekedi yitabira umuhango w’irahira rya Perezida Museveni ubera ku kibuga cy’ibirori cya Kololo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *