Icyamamare muri muzika akaba n’umukinnyi wa Filimi, Maurice Kirya avuga ko Perezida Museveni nta mpano afite ya muzika n’ubwo yitegura gushyira hanze Album.
Kirya avuga ko Museveni yagiriye inama Bobi Wine kuva muri Politiki agakomeza umuziki cyangwa ajyaka mu rwenya, aha niho na we ahera acyemanga Museveni ko na we nta mpano amubonama y’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na NBS, yagize ati “Museveni yagize indirimbo zakunzwe ariko turabizi ko umuziki atari impano ye”.
Kirya yagize icyo avuga kuri Perezida Museveni, nyuma y’iminsi mike Balaam Barugahara uzwiho gufasha abahanzi, avuze ko Museveni ari umuririmbyi mwiza kurusha Dr Jose Chameleone.
Balaam Barugahara avuga ko Museveni ari ku rwego rumwe muri muzika na Kanye West n’abandi bahanzi bakomeye ku Isi. Ubu akaba ari mu myiteguro yo kumurika Album izaba iriho indirimbo ze zirindwi.
Museveni ni Perezida wa Uganda kuva mu mwaka wa 1986, akaba n’umuhanzi uzwiho ku ndirimbo nka ‘You want another rap’, ‘Yengoma’,…



