Hari mu 2014 ubwo perezida Museveni yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Bubiligi, aho yagombaga kwitabira inama y’iminsi 2 hagati y’abakuru b’ibihugu byo mu Burayi n’ibyo muri Afurika, ariko abashinzwe kumurinda mu Bubiligi bangirwa gusuzuma imodoka yari yahawe yagombaga kumugeza mu nama bituuma hakekwa ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma.
Usibye iyi nama hagati y’abakuru b’ibihugu bya Afurika n’abo mu Burayi, Museveni yanateganyaga kubonana na Prof. Dr. Xavier Gellynck wo muri Kaminuza ya Ghent ndetse no kwakira abashoramari b’ingenzi bo mu kigo kizwi nka Packo Inox NV, cyo mu Bubiligi cyari kiyobowe na Johan Ameel.
Perezida Museveni ariko ntiyabaye akitabiriye inama y’ingenzi yari yamuzanye, ahubwo ahitamo kubonana gusa na Prof. Xavier Gellynck n’itsinda rya Johan, asaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa kumuhagararira.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize icyo itangaza ku byabaye
Nk’uko byatangajwe n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri, James Mugume, ngo abashinzwe umutekano mu Bubiligi banze ko abashinzwe umutekano wa perezida Museveni basuzuma imodoka y’umutamenwa bari bageneye perezida Museveni yagombaga kumukura kuri hotel imujyana mu nama.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru, kivuga ko cyabaye icya mbere mu binyamakuru byo muri Uganda, kubaza impamvu abashinzwe itangazamakuru bajyanye na perezida i Buruseli batari barimo kohereza amakuru kuri iyi nama.
Nyuma nibwo byamenyekanye ko abashinzwe kurinda Museveni bamaze amasaha menshi bagerageza kumvikana n’Ababiligi bari bashinzwe umutekano ngo bareke imodoka Museveni yagombaga kugendamo babanze nabo bayisuzume mbere y’uko asohoka muri hotel.
Umwe mu bari kumwe na perezida utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko perezida yari yamaze gutegura ikoti ndetse yanasubiyemo ijambo yagombaga kugeza ku bari bitabiriye inama, ariko ngo atungurwa ndetse arakazwa no kubwirwa ko imodoka yagombaga kugendamo itasuzumwe.
Nyuma yo gusuzuma neza, abashinzwe umutekano wa perezida Museveni baje no kumenya ko imodoka zose zagombaga gutwara abanyacyubahiro zari zagenzuwe, usibye iya perezida Museveni gusa, Ababiligi batashakaga ko isuzumwa ngo harebwe ko nta bintu byahungabanya umutekano we birimo.
Umwe mu bayobozi utaravuzwe amazina nawe yarabazaga ati: “Abayobozi b’u Bubiligi bari bazi ko Museveni ari perezida. Kuki bamutesheje umutwe? Kuki bashakaga ko akoresha imodoka itari yasuzumwe neza? Ese yaba yari agiye kwicwa?” .
Muri uru ruzinduko rwe rugufi, Museveni ngo yanabonanye na perezida Paul Kagame muri hotel yari arimo, aho byaketswe ko yanamubwiye ibyo yakorewe. Amakuru yakomeje avuga ko nyuma y’amasaha macye ibyo bintu bibaye perezida Museveni yafashe icyemezo cyo gusubira muri Uganda.
Ambasaderi Mugume yabwiye Chimpreports ko Museveni akigaruka muri Uganda bahise batumiza ambasaderi w’u Bubiligi muri Uganda kubera iki kibazo, maze ngo akavuga ko ababajwe n’ibyabaye, Mugume akomeza avuga ko bahisemo kubisiga inyuma bagakomeza.
Mu ijwi rya kidipolomasi nk’uko inkuru ikomeza ivuga, ngo Mugume yavuze ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko nta mugambi mubisha wari wateguriwe Museveni.

Ikibazo cy’ubutinganyi icyo gihe cyari gishyushye
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ari ngombwa kwibuka ko umunsi umwe mbere y’uko Museveni ajya mu Bubiligi, yari yibasiye ibihugu by’i Burayi abishinja kwivanga mu bibazo by’imbere bya Uganda ndetse anamagana umuco wabo mubi wo kujya imbere y’umuntu ukamubwira icyo agomba gukora.
Ibi Museveni yari yabivugiye mu mihango yabereye Kololo aho abantu bamushimiraga kuba yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi ibihugu by’u Burayi byasabaga ko rigomba kuvanwaho.
Icyo gihe Museveni yagize ati: “Afurika niyo nkomoko y’umuntu. Afurika niyo yazanye iterambere rya muntu kandi ni mu Misiri Abanyafurika babanje kuba. Abarabu baje nyuma. Afurika yabuze ubuyobozi kubera intege nke ifite ubwayo. Afurika yarakolonejwe. Nyuma y’ibi byose, Afurika yakomeje kubaho kubera umuco wayo ukomeye Abanyaburayi bari kugabaho ibitero. Turavuga ko bitemewe” .
Museveni yakomeje avuga ko abateza imbere ubutinganyi ari abanyabyaha n’abacanshuro, yongeraho ko nta n’umwe ukwiriye gutera Umuco Nyafurika kuko ari ryo shingiro ryo gukomeza kubaho kwayo.
Umukuru w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Jacob Oulanya icyo gihe akaba yarashimiye Museveni ndetse akamubwira ko atagomba guterwa ubwoba n’abanyaburayi aho yendaga kwerekeza mu Bubiligi.
Oulanya yagize ati: “Ntunyeganyezwe, Afurika ihagaze neza inyuma yawe” .
Ubwo abashinzwe umutekano bakoraga iperereza kubyabereye mu Bubiligi, basubiye no mu ijambo Museveni yagombaga kuvuga muri iyi nama, ijambo ryari ryiganjemo kwamagana ubutinganyi.
Haketswe ko kwangira abashinzwe umutekano we gusuzuma imodoka yagombaga kugendamo, abayobozi b’u Bubiligi bashobora kuba barashakaga kumwereka ko atagihawe ikaze muri iyi nama, ariko hanakekwa ko hashobora kuba hari abashakaga kumwivugana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


