Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagaragaje ko intandaro y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye Politiki z’amoko zatijwe umurindi n’abanyamahanga, kuva mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda na Mobutu Sese Seko wari uwa Zaïre.
Museveni yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri RDC imaze iminsi ibera i Entebbe mu biro bye.
Mu bitabiriye inama harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Uyu mukuru wa dipolomasi ya Congo n’igihugu cye bamaze igihe bumvisha amahanga ko u Rwanda bashinja kuba rushyigikiye umutwe wa M23, ari rwo nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano muke igihugu cyabo kimaze imyaka ibarirwa muri 30 cyugarijwe na byo.
Icyakora bitandukanye n’ibivugwa na Kinshasa, Museveni we yashyize mu majwi Mobutu na Habyarimana bahisemo kwimakaza Politiki y’ivangura rishingiye ku moko yazanwe n’abakoloni b’Ababiligi nk’imvomuzi ya kiriya kibazo.
Yagize ati: “Ibibazo turabizi kandi dushobora kubikemura. Ntacyo tutazi kuri ibi bihugu byose: U Rwanda, u Burundi, uburasirazuba bwa Congo, Tanzania na Kenya. Aba ni abantu bacu. Ku bwanjye, ibi ni ibibazo byoroshye gukemura. Ntabwo bikomeye.”
Museveni yavuze ko kuba ibibazo biri mu karere k’ibiyaga bigari bidakemuka bishingiye ku mpamvu eshatu, zirimo imitekerereze, ingengabitekerezo na gahunda y’uko byagakemuwemo.
Yavuze ko nko mu myaka irenga 30 ishize ubwo ingabo za Mobutu Sese Seko n’iza Habyarimana zari zimaze gutsindwa na RPA zigahunga, Mobutu yasabwe kenshi kuzambura intwaro ariko ahitamo kwinangira.
Ati: “Ingabo za Mobutu zatsindiwe mu Rwanda hamwe n’iza Habyarimana, hanyuma zihungira i Goma. Twinginze Mobutu ngo azambure intwaro. Ntiyari bubyumve kuko yatekerezaga ko imitwe y’imbere mu gihugu ntacyo itwaye, ko twe abaturanyi ntacyo tuvuze. Abari bakivuze bari abanyamahanga barimo babafasha [we na Habyarimana]”.
Museveni yagaragaje ko atiyumvisha impamvu Mobutu yafunze amatwi, ati: “Kubera iki Mobutu yanze kumva? Twari hano kandi twakabaye twaramufashije.”
Ingabo Mobutu yanze kwambura intwaro kuri ni zo zibarutse umutwe wa FDLR ufatwa nk’intandaro y’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari; ndetse ni na zo zabaye nyirabayazana y’intambara ya mbere ya Congo yasize ahiritswe ku butegetsi mu 1997.
Museveni yashimangiye ko kugira ngo amahoro mu karere k’ibiyaga bigari aboneke, hakenewe uruhare rwa buri wese ufite aho ahuriye n’urugendo rwo kugashakira amahoro, gusa na none abanyamahanga bakareka kwivanga cyane mu bibazo byako.


