Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yakiriye itsinda ry’abajenerali ba FARDC bagirana ibiganiro.
Ni itsinda ryari riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa, Gen CĂ©lestin Mbala Munsense.
Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abajenerali bo mu ngabo za Uganda bari bayobowe na Gen Wilson Mbosu Mbadi usanzwe ari Umugaba Mukuru wazo.
Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ibiganiro by’impande zombi “byibanze ku bibazo bifitanye isano n’umutekano w’ibihugu byombi”, gusa ntiyagira amakuru arambuye atanga.
Uganda na RDC basanzwe bafitanye ubufatanye mu bya gisirikare, ndetse ingabo z’ibihugu byombi zimaze amezi abarirwa mu icyenda mu bikorwa byiswe ‘Operation Shujaa’ byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF.
Perezida Museveni kandi yakiriye bariya bajenerali ba Congo Kinshasa, mu gihe ingabo bayoboye zimaze igihe mu mirwano n’umutwe wa M23.
Congo Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, gusa ubwo ubwo wafataga Umujyi wa Bunagana umaze amezi abiri ugenzura abanye-Congo bavugiye mu matamata ko Ingabo za Uganda na zo zaba zaragize uruhare mu ifatwa ryayo.
Ubwo Bunagana yafatwaga abasirikare ba FARDC babarirwa mu 160 bakwiye imishwaro bagahungira muri Uganda, mbere yo gusubizwa intwaro bari bambuwe na UPDF bagasubira iwabo.
Hari abategetsi kandi muri Guverinoma ya Congo Kinshasa bakunze gushinja Uganda kuba ku ruhande rw’u Rwanda mu kibazo cya Guverinoma ya kiriya gihugu na M23.
Ntibiramenyekana niba Gen Célestin Mbala na bagenzi be baba baganirije Museveni ikibazo cya M23.
Perezida wa Uganda cyakora cyo yabakiriye mu gihe kitageze ku kwezi yakiriye izindi ntumwa za Congo zari ziyobowe na Minisitiri w’Umurimo, Alexis Gisaro Muvunyi.
Abandi bari bagize iri tsinda barimo Général Major Ntumba Frank Buamunda usanzwe ari umujyanama wihariye wa Tshisekedi mu bya gisirikare, ndetse na Lt Gen Rwibasira Obed Ruyumba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Aba icyari cyabajyanye i Kampala kwari ukugisha inama Museveni inama ku kibazo cya M23.
Perezida Museveni yababwiye ko niba RDC ikeneye gukemura ikibazo cya M23, ingabo zayo zikwiye guhagarika imirwano n’uriya mutwe bakayoboka inzira y’ibiganiro na yo mu rwego rwo kumenya icyo inyeshyamba zikeneye.

6 Responses
Museveni yagiranye ibiganiro na ba Jenerali mu ngabo za Congo
Niba ari biriya byabajyanye koko, byaba bibabaje yuko ntawe utazi icyo yari kubasubiza! Ntawe utazi ko Uganda n’Urwanda byifuza ko M23 yahabwa imyanya mu gisilikari, mu nzego z’umutekano no muza politiki ku nyungu z’ibyo bihugu. Kandi ntawe utaziko Kongo yiyemeje kutazongera uwo mukino. Yego imishyikirano ni mwiza ariko aho ikibazzo kigeze imbaraga za gisirikari nizo zizakemura ikibazo kandi bigaragarira buri wese ko ariyo biganisha.
Museveni yagiranye ibiganiro na ba Jenerali mu ngabo za Congo
Ibyo bintu uvuze muko,twe turifashe kuko abo bagabo bose baracyakomeje guhura bakaganira ibanga ni iryabo naho twe ntabyo tuzi da niyo twabimenyaa ahaa!

Museveni yagiranye ibiganiro na ba Jenerali mu ngabo za RDC
Nkekakuba,baribagiye,mubibazo,bya opération suja. Kubera, arabasobanukiwe,neza,akakodyo,m7 na Paul, barigukinana,na,m23ntibakongera,kubibaza,m7.arikonabwo,baracharimurujijo,gukoresha,ingaboza,Ug,kubutaka,bwa congo