Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Nobert Mao ukuriye ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe Minisitiri w’Ubutabera.
Museveni yahaye Mao izi nshingano, nyuma y’umunsi umwe bombi basinyanye amasezerano y’ubufatanye.
Ni amasezerano Museveni yasinye mu izina ry’ishyaka NRM abereye umuyobozi mukuru, na ho Mao ayasinya mu izina rya Democratic Party (DP) na we abereye umuyobozi.
Kugeza ubu ibikubiye muri aya masezerano ntibyigeze bitangazwa, gusa Mao yavuze ko amasezerano yasinyanye na Museveni ari mu rwego rwo gushyira Politiki ya Uganda mu nzira ya Demokarasi kurusha uko yari isanzwe.
Ni Museveni wamushimiye kuba yaremeye gukorana na NRM, avuga ko ari ibintu byakabaye byarabaye kera.
Yunzemo ko yishimiye iriya ntambwe yatewe n’amashyaka yombi, agaragaza ko n’ubwo DP yari imaze igihe ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ntacyo yigeze yangiza.
Ababikurikiranira hafi cyakora cyo bavuga ko kuba Museveni yahisemo kwiyegereza Mao biri mu rwego rwo gushaka uburyo yakongera kwigarurira igice cy’amajyaruguru ya Uganda kitakimwumva, nyuma y’urupfu rwa Jacob Oulanyah wahoze ayobora inteko ishinga amategeko ndetse n’urwa Maj Gen Paul Lokech wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda.
Ni igice Nobert Mao asanzwe afitemo ijambo rikomeye ku buryo byitezwe ko azafasha Museveni kongera gutaha imitima y’abagituye.


