Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahaye umukoro Gen Abdel Fattah Abdelrahman Al Burhan ukuriye akanama ka gisirikare kayoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho wo gutegura amatora anyuze mu mucyo.
Museveni yabisabye Gen Al Burhan uheruka gusura Uganda ubwo barimo baganirira mu biro bye i Entebbe.
Uyu musirikare ku wa Kane yari yagiriye uruzinduko rw’umunsi muri Uganda, ku butumire bwa Perezida Museveni.
Ni uruzinduko yari aherekejwemo n’abaminisitiri batandukanye muri Sudani n’abayobozi mu nzego zo hejuru.
Museveni yamubwiye ko “Icy’ingenzi ni ugukora amatora anyuze mu mucyo. Amatora atuma abantu bunga ubumwe kugira ngo bagire imibare.”
Perezida wa Uganda yasabye Gen Abdel Fattah Abdelrahman Al Burhan gutegura amatora anyuze mu mucyo, mu gihe kiriya gihugu kimaze imyaka itatu cyugarijwe cyane n’imyigaragambyo ndetse n’imvururu zidasiba kugwamo abantu.
Ni imyigaragambyo yadutse mu murwa mukuru Khartoum ubwo uwari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir yahirikwaga ku butegetsi muri 2019.
Abigaragambya ahanini basaba ko agatsiko ka gisirikare kayoboye Sudani kavaho ubutegetsi bugasubizwa mu biganza by’abasivile.


