f4zvmlmxqaaofa3.jpg

Museveni yakiriye intumwa za FARDC ziyobowe n’umugaba mukuru Gen. Tshiwewe

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gusuzuma ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bikomeje byo kurwanya ADF mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku wa Gatatu, itariki ya 30 Kanama 2023 yahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda (UPDF) n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ngoro ye i Entebbe, Kampala.

Nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Uganda, Perezida Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga wa UPDF, hamwe n’abasirikare bakuru basuzumye intambwe imaze guterwa mu rwego rwa Operation “Shujaa”, igamije guhiga mu buryo bwimbitse inyeshyamba za ADFmuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kuri Museveni, ingabo zigomba guhora hafi y’abaturage kugira ngo zitsinde umwanzi umaze igihe kinini abiba iterabwoba mu burasirazuba bwa DRC. Ati: “Ntushobora kurwana intambara udashyigikiwe n’abaturage”, ati: “Niyo mpamvu politiki na disipuline y’ingabo bigomba kuba byiza, kuko bitabaye ibyo, niba abantu bakurakariye, kabone niyo waba urwana neza bizarangira utsinzwe ”.

Umugaba w’ingabo za Uganda, Gen. Wilson Mbasu Mbadi, yayoboye intumwa za UPDF mu gihe iza FARDC zari ziyobowe n’umugaba mukuru, Lt. Gen. Christian Tshiwewe Songesha.

Ku ruhande rw’ingabo za Congo, Gen. Tshiwewe yunamiye kandi ashimira abasirikare ba UPDF “basize ubuzima ndetse n’abakomerekeye ku rugamba mu gihe cya Operation Shujaa ikomeje, hagamijwe kugarura amahoro”.

Ati: “Ntabwo dufata nk’igitambo cy’abagabo n’abagore ba UPDF baguye ku rugamba nk’ikintu cyoroshye, abahitanwe n’intambara ndetse n’imiryango ya bagenzi bacu bari mu cyunamo kubera amahoro batsindiye ku bw’abandi baturage muri DRC na Uganda”.

f4zvmlmxqaaofa3.jpg

Ku ruhande rwe, Umugaba w’ingabo za Uganda, Gen. Mbadi, asanga UPDF na FARDC bagomba gukomeza “gushimangira ubufatanye bwabo mu bijyanye n’igisirikare, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa, no kureba aho bafatanya mu bijyanye n’inganda za gisirikare; ku nyungu z’ibihugu byombi by’abavandimwe ”.

Iyi nama iri mu rwego rw’Amasezerano y’Ubwumvikane hagati ya Guverinoma ya Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo gufatanya kurwanya inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Mu cyumweru gishize, umuyobozi wa ADF ukomoka mu gihugu cya Tanzania yiciwe mu nkengero z’ikibaya cya Mwalika, amasasu menshi arafatwa ndetse abasivili bari bafashwe bugwate babohozwa n’ingabo za FARDC na UPDF.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Museveni yakiriye intumwa za FARDC ziyobowe n’umugaba mukuru Gen. Tshiwewe
    Atiko M7 ana ki ruhe ruhande ko aduyi amwiyumvamo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *