Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamenyesheje abishimiye urupfu rwa General Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano ko na bo rubategereje.
Ni ubutumwa yatangaje kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022 nyuma yo kureba ubutumwa abantu batandukanye batangarije kuri Twitter babyinira ku rukoma ubwo hari hamaze gutangazwa urupfu rw’uyu musirikare.
Mu bo Museveni yatunze urutoki bishimiye urupfu rw’uyu musirikare harimo umwanditsi w’ibitabo Kakwenza Rukirabashaija, umunyapolitiki Bobi Wine, Masereka Jodrah, Ineza Tusiime, Kwemboi, Magezi Damic, Atutta, Ogwal Joseph, Nabukalu Rachel, Rea Gan, Mugambe, Olanya na Allan Allan.
Yagize ati: “Uyu munsi nabonye umwanya wo kureba kuri tweets zatangajwe n’abantu babi kandi bagoranye ubwo General Tumwine yapfaga. Itsinda ryanjye ry’abayobozi ryambwiye kuri izi tweets, ariko ntabwo nari nabonye igihe cyo kuzireba.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Bwana Kakwenza yakoze icyunamo mu byishimo. Bobi Wine yifashishije Bibiliya agira ati ‘Umukungugu mu mukungu’ maze abwiriza buri wese guca bugufi-agaragaza ko Tumwine atacaga bugufi.”
Perezida Museveni yavuze ko ariko imitekerereze yo kwishimira urupfu rwa Gen. Tumwine atari myiza, kuko ngo urupfu rutegereje buri wese. Ati: “Bene iyo myumvire ni mibi kubera izi mpamvu: (i) Amaherezo twese tuzapfa, bityo nta mpamvu yo kwishima, waba ukunda umuntu cyangwa utamukunda. Abantu bagenza babyo barimo kwibeshya.”
Yatangaje ko icya kabiri cy’ingenzi abantu bakwiye kwibaza ari umusanzu buri wese yatanze mu iterambere ry’abandi ndetse n’ibyo yagezeho. We ashimangira ko Gen. Tumwine yakoreye Uganda byinshi birimo kuba yarabaye umwarimu, akaba n’umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora iki gihugu.
Gen. Tumwine yapfuye tariki ya 25 Kanama 2022, azize uburwayi.



