Museveni yarahiriye kongera kuyobora Uganda kuri manda ya 5

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umuhango wo kurahira wari uciye ikibu, Perezida Museveni yashishikarijwe na bagenzi be bitabiriye uwo muhango ko yakomeza kuyobora Uganda yashaka akaniyongeza.
New Picture (2)
Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Gicurasi 2016, nibwo habaye uwo muhango w’irahira rya Perezida Museveni witabiriwe n’abayobozi 14 b’ibihugu bitandukanye, ari nabo bamushishikarije kuyobora Uganda kuri manda ya 5.
Ibi byavuzwe nyuma y’uko ngo Museveni ari umwe mu baperezida bakora ibishoboka byose mu kubungabunga amahoro ku isi.
Uku kurahira kwa Museveni, kuje nyuma yo gutsinda amatora yabaye taliki 18 Gashyantare uyu mwaka, mu gihe bitavugwaho rumwe n’ishyaka FDC ritavuga rumwe na leta n’umukandida waryo Kizza Besigye.
Mbere yo kurahira, Museveni yabanje gutambagizwa mu masibo y’ingabo, naho ahagana saa 11:00 nibwo umuhango nyirizina wabaye aho yarahijwe n’umucamanza mukuru.
Nk’uko BBC ibivuga, ngo uyu munsi hatanzwe nk’umunsi w’ikiruhuko muri Uganda kugirango abantu bitabire ibyo birori ari benshi, ariko ubwoba bwari bwose kubera akaduruvayo k’ishyaka FDC, bikanga ko haba ibikorwa by’urugomo.
Uyu muhango kandi wabaye nyuma yaho Besigye atawe muri yombi mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa gatatu, aho yari yafashe umwanzuro ko nawe azarahirira rimwe na Perezida Museveni, dore ko yemeza ko ari we watsinze amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *