Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yarahiriye gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri Uganda.
Uyu muhango wabereye mu gace ka Kololo,vwitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu karere no hanze yako, abasirikare bakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM).
Mu bitabiriye uwo muhango harimo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Taye Atske Selassie wa Ethiopia, Perezida Brahim Ghali wa Sahara y’Iburengerazuba, Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ndetse na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin.
Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Museveni yavuze ko azakomeza gushyira imbere umutekano, iterambere ry’ubukungu no guteza imbere ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’inganda.
Museveni amaze imyaka myinshi ku butegetsi kuko yafashe ubuyobozi bwa Uganda mu 1986 nyuma y’urugamba rw’amasasu rwari ruyobowe n’ingabo za NRA. Kuba arahiriye indi manda byatumye akomeza kuba umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika.
Nubwo abayoboke be bavuga ko yazanye ituze n’iterambere, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kunenga uburyo amatora agenda ndetse n’ikorwa rya politiki muri Uganda. Bamwe mu batavuga rumwe na leta bavuga ko hakiri ibibazo bya demokarasi n’ubwisanzure bwa politiki.
Muri iyi manda nshya, biteganyijwe ko ubutegetsi bwa Museveni buzakomeza kwibanda ku bukungu, umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’umubano wa Uganda n’ibihugu byo mu karere.


