Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abacuruzi bo mu karere ka Kabale gukoresha imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda kuko ifunguye.
Kuri uyu wa 25 Kamena 2022, Museveni wari uvuye i Kigali mu nama ya Commonwealth, yafashe umwanya wo kuganiriza abaturage ba Kabale begereye umupaka wa Gatuna.
Kimwe mu bibazo yababajije ni niba bacyohereza ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ati: “Ndabasuhuza bantu ba Kabale, ese muracyohereza magendu mu Rwanda mukoresheje isoko ryijimye? Niba mutakibikora, ndabashimira Abakiga kuba mwarabiretse.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye abatuye muri Kabale bazwi nk’Abakiga gukoresha iyi mipaka imaze amezi arenga atatu ifunguwe. Ati: “Umupaka ubu ufunguye ku mugaragaro.”
Yamenyesheje aba baturage ko inyubako zo ku mupaka zikomeje kubakwa kugira ngo zijyane n’igihe, abizeza ko n’umuhanda waho uzatungana.
Imipaka y’u Rwanda na Uganda yafunguwe muri Werurwe 2022, nyuma y’uruzinduko umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali.
Gusa n’ubwo ifunguye, biracyagaragara ko ubucuruzi bwa magendu bugikomeje, by’umwihariko ku bicuruzwa bitemewe mu Rwanda nk’ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’amasashe.

4 Responses
Museveni yasabye abacuruzi gukoresha imipaka y’u Rwanda na Uganda kuko ifunguye
Turishimye cyane umupaka ukomeze ufunguke twri twarahombye cyane

BIRASHIMISHIJEKYANE KUBA PRESIDENT WA UGANDA YATEY’INTAMBW’AKAZA MURWANDA BIRAGARAGAZ’IMIBANIREMYIZA HAGATIY’IBIHUGUBYOMBI.