Perezida Yoweri Museveni yasabye Igisirikare cya Uganda gufatanya n’abapolisi n’abaturage mu guhiga abaterabwoba ba ADF bishe ba mukerarugendo babiri b’abanyamahanga n’umushoferi wabo w’Umugande mbere yo gutwika imodoka bari barimo ku mugoroba wo kuwa Kabiri ushize.
Perezida wa Uganda yavuze ko guhiga agatsiko k’abaterabwoba batanu katwitse ikamyo muri Kasese kakanica ba mukerarugendo muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elisabeth bigikomeje mu gace kari ibumoso bw’Umuhanda Bweera-Kikoroongo.
Abinyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 21 Ukwakira, Museveni yagize ati “UPDF igomba gukoresha igipolisi na Wananchi (abanyagihugu) mu guhiga utu dutsiko duturuka muri Congo,”
Yakomeje agira ati ” Ntibakiri ikibazo cy’igisirikare..Ni ikibazo cya polisi, abaturage n’abashinzwe kurwanya iterabwoba,”
Kuwa Gatatu, UPDF ngo yatangiye umuhigo wo kurasa no kwica abaterabwoba bishe umuryango wa ba mukerarugendo wari ushyingiranwe vuba wiciwe muri Pariki ya Queen Elisabeth. Perezida Museveni yise iki gikorwa icy’ubugwari mbere yo gusezeranya abakozi ubu bwicanyi kuzabyishyura n’ubuzima bwabo.
Hagati aho, Perezida Museveni yanashimiye UPDF ku gitero cyakozwe neza ku birindiro bya ADF muri Congo, aho imwe mu nkambi za yo nkuru yasenywe nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.



One Response
Museveni yasabye abaturage gufasha guhiga abaherutse kwica ba mukerarugendo
Museveni komerazaho,uzakurizeho M23 kukoyo ibangamiye congo