Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Anita Among, amusaba kumubwiza ukuri ku nzu avuga ko yamenye ko afite mu Bwongereza, mbere y’uko undi atsemba.
Anita Among ari mu bayobozi bo muri Uganda bafatiwe ibihano na Leta y’u Bwongereza, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse no kunyereza umutungo ugenewe abatishoboye ibashinja.
Ibihano uyu mugore na bagenzi be bafatiwe birimo kubakumira ku butaka bw’u Bwongereza ndetse no gufatira imitungo bafite ku butaka bw’iki gihugu.
Among amaze iminsi mu mazi abira nyuma y’uko hari amakuru yagiye hanze avuga ko yaba afite inzu mu mujyi wa Londres, ariko mu ibanga rikomeye. Ni amakuru by’umwihariko yanageze kuri Perezida Yoweri Museveni; biba ngombwa ko amusaba gutanga ibisobanuro.
Museveni mu ibaruwa yamwandikiye ku wa 23 Gicurasi, yamusabye kumubwira niba iriya nzu ari iye bya nyabyo cyangwa akaba ayikodesha, nyuma yo kumenya amakuru y’uko koko ayifite mu murwa mukuru w’u Bwongereza.
Ati: “Nabonye amakuru y’uko koko ufite i Londres mu igorofa rya 4 ry’inyubako ya Silk House iherereye 7 Waterden Road i Londres, E203AL, mu Bwongereza; bitandukanye n’ibyo wambwiye. Ese iyo nzu ni iyawe, cyangwa urayikodesha?”
Museveni kandi yavuze ko yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo kuvugisha Guverinoma y’u Bwongereza kugira ngo imuhe amakuru arambuye kuri iriya nzu.
Among abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatsembye ko inzu ikomeje kumwitirirwa ntaho ahuriye na yo.
Ati: “Mu gihe nari narahisemo kudasubiza inyandiko zikubiyemo imigambi mibisha ndetse n’ibirego nashyizweho n’abantu batandukanye bo mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo, ndashaka noneho gutanga ibisobanuro muri make ku bivugwa ko mfite imitungo mu Bwongereza, kuko kuri ubu ari ingingo ireba ubufatanye bwa dipolomasi hagati y’ibihugu byacu byombi”.
“Nishimiye ko Nyakubahwa Perezida wa Uganda yitaye kuri iki kibazo ndetse akaba yarahisemo gushaka ukuri binyuze mu nzira z’ububanyi n’amahanga”.
Among yavuze ko abavuga ko afite inzu i Londres bakwiye kugaragaza ukuri kwabyo.
Ati: “Kubera ko leta y’u Bwongereza ivuga ko mfite uwo mutungo, bakagombye gushishoza bakavuga imitungo ntunze nka Anita Annet Among. Guhimba ibintu biri muri bike umuntu ashobora kubitegaho. Ndabizi neza ko iki ari cyo gisubizo Perezida wanjye, guverinoma yacu, nanjye ubwanjye dushaka, nta kindi”.
Among yavuze ko inzu leta y’u Bwongereza imwitirira ifite undi muntu yanditseho utari we, ikindi bikaba bigaragara muri systeme ya Guverinoma y’iki gihugu.
Yavuze ko kumwitirira uriya mutungo ntaho bihuriye n’ibirego bya ruswa ashinjwa, ko ahubwo byakozwe mu rwego rwo kumwibasira nyuma yo kugaragaza ko adashyigikiye ukubana kw’abahuje ibitsina.
Yunzemo ko ukuri ari ko kuzamurenganura.


