Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yashimagije imfura ye akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ni bwo Gen. Muhoozi yizihije isabukuru y’imyaka 52 y’amavuko.
Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ashima Imana kuba we n’umugore we Jeannette Kataha yarabahaye abana bane, barimo na Gen. Muhoozi; hanyuma ikabarinda ndetse ikanabaha kurumbuka.
Yashimiye umuhungu we ku bw’isabukuru ye y’amavuko, ati: “Kuri iyi nshuro ku wa 24 Mata 2026, ndagira ngo nshimire Gen. Muhoozi (Muogi) mu bw’iyi sabukuru y’amavuko ya 52.”
Perezida Museveni yavuze ko abana be by’umwihariko Gen. Muhoozi “bavukiye mu rugamba rwo kwibohora, barukuriramo, kandi mu buryo butandukanye bagize uruhare rukomeye muri urwo rugamba.”
Yashimagije Muhoozi kuba yaratanze umusanzu ufatika mu kurwanya ruswa mu gisirikare cya Uganda.
Ati: “Gen. Muhoozi yagize kandi uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa mu gisirikare no kongera ubushobozi n’ubukana bw’ingabo za UPDF mu mirwano.”
Gen Muhoozi yavutse ku wa 24 Mata 1974, avukira mu bitaro bya Ocean Road by’i Dar Es Salaam muri Tanzania. Yavutse mu bihe by’urugamba rwo kwibohora ingabo za National Resistance Army zari ziyobowe na se zarimo zirwanamo ngo zibohore Uganda.
Muhoozi yize amasomo ya gisirikare mu mashuri akomeye arimo irya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza, ndetse n’andi mashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yongereye ubumenyi mu buyobozi n’imiyoborere y’ingabo.
Mu kazi ke ka gisirikare, yabaye umuyobozi w’ingabo zirinda Perezida (Special Forces Command – SFC), aho yagize uruhare mu kuvugurura no kongera ubushobozi bw’izo ngabo. Yagiye azamurwa mu ntera buhoro buhoro, aza kugera ku rwego rwa General.
Ku wa 21 Werurwe ni bwo uyu mugabo yagizwe na Perezida Museveni Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, asimbuye kuri izo nshingano Gen. Wilson Mbasu Mbadi. Mu myaka ibiri yari yabanje yari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Muhoozi azwiho gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa mu gisirikare no kongera ubushobozi bw’ingabo za UPDF mu bikorwa bya gisirikare. Ku rundi ruhande, ibikorwa bye bya politiki n’imvugo ze ku mbuga nkoranyambaga byagiye bitera impaka mu gihugu no mu karere.


