Nyuma yaho mu gihugu cya Uganda hatangijwe irushanwa ryo gushakakisha abagore barusha abandi amabuno bise Miss Curvy bigateza impagarara mu gihugu, ubu Perezida Museveni yatangaje ko ashyigikiye uwazanye iki gitekerezo.
Ku ikubitiro iri rushanwa rya Miss Curvy, ryatangirijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019, icyo gihe Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko ryashyizweho kugira ngo abagore bazatorwa bazifashishwe mu kureshya ba mukerarugendo.
Umunsi nyirizina wo gutoranya abatsinze abandi aribwo bazahita binjira mu kazi nkuko intumbero y’irushanwa ibivuga ko bigamije gukurura bamucyerarugendo uzaba muri Kamena 2019
Nubwo uruhande rw’ubuyobozi bwateguye iri rushanwa bubona ko ryitezweho kuzagira umusaruro uhagije abaturage bamwe nabamwe ntibumva kimwe ibyo gutora abagore bamabuno manini ngo bisa no kubagira ibikoresho.
Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore ukora mu kitwa Bernic Woman yavuze ko ibi ari ukugira abagore nk’ibikoresho kandi ariko bazajya bafatwa.
Mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019, yavuze ko iri rushanwa ritashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri nk’uko umwe mu banyamakuru yabitangaje.
Yashimangiye ko ari irushanwa ryiza kandi riziye igihe ashimangira ko Ann Mungooma na bagenzi be bariteguye nyuma yo kubona Quiin Abenakyo akuye ikamba rikomeye mu Bushinwa ndetse akakirwa n’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Ndakeka ko ruriya rubyiruko rwagerageje guhanga agashya. Umwe muri bo, Ann Mungooma ni umurashi mwiza. Se yabaye mu gisirikare cya Uganda, ni umuntu ukwiye cyane.”
Yongeyeho ati “Tugomba gushaka uko tuvugana na bo ariko mu buryo butabahutaza. Ndakeka ko babikoze bashingiye kuri Miss World, bahise batangiza ibi hanyuma bavugana na Kiwanda. Tuzabagira inama bamenye aho baturuka. Bashobora kuba barafatiye ku buryo ubwiza ari ikintu cyiza, ariko wenda twareba ku mitegurire.”
Perezida Museveni yashimye iri rushanwa yibaza impamvu ndetse nishingiro abarinenga bafite
Ati “Keretse niba twarakoze ikosa ryo gushyigikira ubwiza. Nigeze kwibaza…Nti ‘ese umwuzukuru wanjye nzamwerere abijyemo…Oya! Mfite ibitekerezo byanjye bwite ntashatse gushyira hanze ubwo nakiraga Abenakyo. Navuze gusa ku musatsi we.”
Benshi muri ba mukerarugendo basura Uganda bagenzwa n’inyamanswa zitandukanye muri za pariki nk’ingagi, inyoni n’izindi, bakanasura cyane Uruzi rwa Nil, ibiyaga n’imisozi.



