Perezida Yoweri Kaguta Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amugira General; gusa amwambura inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yari asanganywe.
Gen Muhoozi yari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka kuva muri Kamena 2021, ubwo yasimburaga kuri izi nshingano Lt Gen Peter Elwelu kuri ubu usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda.
Icyo gihe ni na bwo Perezida Museveni yari amaze kumuzamura mu ntera, amuvana ku ipeti rya Major General amuha irya Lieutenant General. Muhoozi mbere y’aho yari asanzwe ari Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (SFC).
Gen Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yazisimbuweho na Maj Gen Kayanja Muhanga na we wahise uzamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant General.
Gen Kayanja yari asanzwe ari Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi, akaba by’umwihariko yari anasanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare (Operation Shujaa) Ingabo za Uganda zimazemo amezi 10 zihiga abarwanyi b’umutwe wa ADF mu mashyamba ya Congo Kinshasa.
Ni Operasiyo UPDF imaze igihe ifatanyamo n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Gen Muhoozi cyakora cyo n’ubwo yambuwe inshingano, arakomeza kuba umujyanama mukuru wa se ku bikorwa byihariye.

Gen Muhoozi yavanwe ku nshingano z’ubugaba bw’Ingabo za Uganda, nyuma y’amasaha make akongeje intambara yo kuri Twitter hagati ya Uganda na Kenya.
Ni nyuma y’ubutumwa yanditse kuri uru rubuga avuga ko we n’Ingabo yari akuriye byabasaba igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo babe bafashe Umujyi wa Nairobi.
Ni ubutumwa bwarakaje cyane abanya-Kenya, ndetse biba ngombwa ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda isohora itangazo ryitandukanya na bwo.
Gen Muhoozi kandi yanditse ubundi butumwa avuga ko ikiragano cyo kuva mu 1986 kiyobowe na se kigomba kwitegura kuva ku butegetsi, maze Uganda ikayoborwa n’ikiragano cy’abakiri bato.
Uyu muhungu wa Perezida Museveni mbere yo kuvanwa ku nshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yari yatangaje ko hari bube impinduka nyuma yo kugirana ibiganiro na se umubyara.
Hagati aho abakurikiranira hafi ibyo muri Uganda bahuriza ku kuba impamvu Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we akamugira General biri mu rwego rwo kumutegurira gusezera mu ngabo, kugira ngo abone uko yinjira muri Politiki.
Kuva yamwambuye ziriya nshingano byo biri guhuzwa no kuba Perezida Museveni yashatse gucubya uburakari bw’abanya-Kenya.

6 Responses
Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we amugira General, amwambura inshingano yari asanganywe
Ariko rero byaba byiza uriya muhungu wa Museveni, niba bishoboka, ko yakurikiranirwa hafi, abahanga mu mitekerereze bakamwegera bakareba niba ibitekerezo bye atanga kuri tweeter asohora biba koko bimurimo ku buryo bwa nyabyo, cyangwa niba abyandika yikinira, uretse ko no gukina mu bitekerezo ku rwego ariho bitakagombye. Nyamara ashobora kub afite ikibazo abantu bataramenya.

Yeweeegaaa mbanza uyu nawe ari Mutabazi wohakurya hariya.

Ashobora kuba arwaye mumutwe.Bisabako akurikiranwa n’abaganga.
Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we amugira General, amwambura inshingano yari asanganywe
Ashobora kuba arwaye mumutwe.Bisabako akurikiranwa n’abaganga.