Museveni yemeje ko UPDF yitegura gusubira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yaburiye abagize umutwe wa ADF avuga ko bihishe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ababwira kuyamanika cyangwa bakicwa.

Mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, Museveni yemeje ko Guverinoma ya Uganda iri mu biganiro na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugirango yongere igabe ibitero kuri uyu mutwe muri Congo.

Ati” Turi kuganira na Guverinoma ya Congo, tuzababona (ADF). Abaperezida bampamagaye kuva mu bice bitandukanye bya Afurika, kandi nababwiye ko tugiye gukemura iki kibazo cya ADF,”

Yakomeje agira ati “Inama nagira aba bantu n’uko bayamanika kubera ko nta buryo bwo kubisohokamo bafite. Inama yanjye kuri bo bose (Muri Uganda), Kenya, Tanzania, Congo, Afurika y’Epfo, ni ukuyamanika bakitabara. Birumvikana bazaburanishwa, ariko nibatabikora, bazicwa.”

Nk’uko tubikesha Chimpreports, Museveni yatangaje ibi nyuma y’iminsi ine ADF ikoze ibitero by’ubwiyahuzi bikaze muri Kampala byahitanye abantu 7 barimo batatu babigabye.

Ibi bitero byabereye hafi y’icyicaro gikuru cya polisi muri Kampala ndetse no hafi y’Inteko ishinga Amategeko ya Uganda.

Kuwa Kane ushize ninjoro, nyuma y’iminsi ibiri ibyo bitero bibaye, Abashinzwe umutekano bateye urugo rwa Sheikh Muhammad Abas Kirevu, baramwica nyuma yo kugerageza guhangana nabo nk’uko byemejwe n’igipolisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *