Museveni yinjiye mu ntambara n’u Burayi bwitambitse umushinga wa Uganda na Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Uganda iteganya gushaka undi mufatanyabikorwa yakorana na we, mu gihe Sosiyete y’Abafaransa ya TotalEnergies yaba yumviye u Burayi bwatangiye kwitambika umushinga igihugu cye gifitanye na Tanzania.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo TotalEnergies isanzwe ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, yatangaje ko yemeje bwa nyuma gahunda yo gushora miliyari 10$ mu mushinga wo gucukura Peteroli muri Uganda.

Ni ishoramari iyi Sosiyete yemeye ko igomba gufatanyamo na ‘China National Offshore Oil Corporation’.

TotalEnergies yari yemeye ko igomba kugira uruhare mu bikorwa byo gutunganya aho Peteroli yavumbuwe hafi y’Ikiyaga cya Albert mu 2006 izacukurwa, ibyo kuyicukura ndetse no kubaka umuyobora izanyuzwamo ikurwa muri Uganda ikanyura mu Tanzania kugeza igeze ku Nyanja y’Abahinde.

Mu gihe impande zombi zari zimaze igihe zarumvikanye, Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) iheruka gusaba Uganda na Tanzania guhagarika uriya mushinga, ku mpamvu abayigize bavuga ko ari iy’uko uyu mushinga ubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ugashyira mu kaga ibidukikije.

Abagize inteko y’u Burayi mu ku wa Kane w’iki cyumweru basabye TotalEnergies guhagarika amasezerano yari yaragiranye na Uganda, ndetse banasaba ibihugu bigize EU kudaha inkunga yo gufasha Uganda na Tanzania kubaka uriya muyoboro.

Ni ibintu byarakaje Perezida Museveni, avuga ko uko byagenda kose uriya mushinga ugomba gukomeza, ndetse ashimangira ko mu gihe TotalEnergies yahitamo kumvira Abanyaburayi Uganda yiteguye gushaka undi mufatanyabikorwa.

Ati: “Dukwiye kwibuka ko TotalEnergies ari yo yanyumvishije igitekerezo cy’uyu muyoboro. Nibahitamo kumvira Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, tuzashaka undi twakorana na we.”

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda na yo iheruka kwamagana iby’iy’u Burayi buvuga, ishimangira ko ari ‘Propagande’ igamije kudindiza uriya mushinga witezweho guha akazi abasaga 300,000.

Umuyobozi wungirije w’inteko ya Uganda, Thomas Tayebwa, yanavuze ko uriya mwanzuro wa EU ugamije kuvogera ubusugire bwa Uganda na Tanzania.

Ati: “Uyu mwanzuro ugamije kudindiza ikomeza ry’umushinga w’ibikomoka kuri peteroli na gazi wa Uganda n’iterambere ry’ubukungu n’abaturage. Ugaragaza urwego rwo hejuru rw’ubukoloni n’imyumvire ya mpatsibihugu ku busugire bwa Uganda na Tanzania.”

Tayebwa yaboneyeho gusaba inteko ya EU kwisubira kuri uyu mwanzuro, ikubaha ubusugire bwa Uganda na Tanzania n’uburenganzira bwabyo ku mitungo kamere bifite.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Museveni yinjiye mu ntambara n’u Burayi bwitambitse umushinga wa Uganda na Tanzania
    Agasuzuguro kuri Africa,kazarangira ryarikoko?gute umuntu agutegeka iby’ugomba kurya,knd ataguhahira,ese buriya buriya bufasha baha Ukraine bw’intwaro n’amafranga nibyo bidashyira ubuzima bw’abaturage mukaga?ese bo babibazwa nande?Ari Africa,nabo ninde ukora ibikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mukaga?nonese uretse Uganda naTanzania barigukora uwomushinga,ntahandi hubatswe uwomuyoboro?uhereye Nigeria, Arabia saudide nahandi kobatabivuze cg nuko babifitemo uruhare?

  2. Museveni yinjiye mu ntambara n’u Burayi bwitambitse umushinga wa Uganda na Tanzania
    Agasuzuguro kuri Africa,kazarangira ryarikoko?gute umuntu agutegeka iby’ugomba kurya,knd ataguhahira,ese buriya buriya bufasha baha Ukraine bw’intwaro n’amafranga nibyo bidashyira ubuzima bw’abaturage mukaga?ese bo babibazwa nande?Ari Africa,nabo ninde ukora ibikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mukaga?nonese uretse Uganda naTanzania barigukora uwomushinga,ntahandi hubatswe uwomuyoboro?uhereye Nigeria, Arabia saudide nahandi kobatabivuze cg nuko babifitemo uruhare?

  3. Museveni yinjiye mu ntambara n’u Burayi bwitambitse umushinga wa Uganda na Tanzania
    Uburayi bifise ingorane nama nashakako africa yama ibakomeramashi ariko ntibizokunda kuko africa iriko iterumbere gose mbe uwohagarika Algérie kubaha gaz vyogenda gute ndanipfuzako union africaine igiricibazwa mumasezerano yubudandaji igihugu icarico cose ca africa cogirana n’uburayi kuko ukwinjira uko bashaka muri africa bagasohoka ukwobashaka birababaza mugihe umunyafrica ataco yoshoriwabo badaqhaka il faut que haba partenariat ingana kuri bose

  4. Museveni yinjiye mu ntambara n’u Burayi bwitambitse umushinga wa Uganda na Tanzania
    Uburayi bifise ingorane nama nashakako africa yama ibakomeramashi ariko ntibizokunda kuko africa iriko iterumbere gose mbe uwohagarika Algérie kubaha gaz vyogenda gute ndanipfuzako union africaine igiricibazwa mumasezerano yubudandaji igihugu icarico cose ca africa cogirana n’uburayi kuko ukwinjira uko bashaka muri africa bagasohoka ukwobashaka birababaza mugihe umunyafrica ataco yoshoriwabo badaqhaka il faut que haba partenariat ingana kuri bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *