Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni bivugwa ko yoherereje mugenzi we w’ u Rwanda, Paul Kagame intumwa yitwa Adonia Ayebare mu cyumweru gishize, abakora ku kibuga cy’indege i Kanombe barikanga. Amakuru agera kuri Chimpreports BWIZA ikesha iyi nkuru avuga ko Ayebare usanzwe ari intumwa nkuru ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye (ONU/UN) yageze ku kibuga mpuzamahanga i Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021 ariko abantu bahakora cyane mu nzego abo z’umutekano bagakangarana. Iki kinyamakuru kivuga ko abashinzwe umutekano bahise batangira gucicikana bahamagara ababakuriye ko Ayebare ageze i Kanombe. Ni nyuma y’aho byari bimaze kumenyekana ko atahanyuraga yigendera gusa, ko ahubwo agiye kumara iminsi ibiri mu Rwanda. Kivuga ko hari umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa wagitangarije ngo ” Nibyo Ayebare yari hano (mu Rwanda) mu minsi mike.” Chimp yagerageje kuvugana na Ayebare ku cyari kimuzanye mu Rwanda ntibyakunda kuko atabonekaga ku murongo wa telefoni ye ngendanwa. Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bo bavuga ko batazi icyari kizanye Ayebare mu Rwanda. Ku ruhande rw’ u Rwanda, nta kinyamakuru cyatangarije Abanyarwanda iby’uru ruzinduko ndetse nta n’umuyobozi wigeze abigarukaho. N’ubwo bimeze bityo, Chimp yo ivuga ko uyu Ayebare yahuye na Perezida Kagame muri wikendi ishize nk’uko umwe mu bayobozi mu Rwanda ngo yagitangarije. Ngo uwo yagize ati ” Ayebare yari azaniye ubutumwa buvuye kwa Museveni abuzaniye umuyobozi w’ u Rwanda, Paul Kagame.” Isoko y’amakuru ya Chimp mu bijyanye n’ingendo z’indege, yatangaje ko ” Ayebare yagarutse muri Uganda kuwa 7 Werurwe. Yakoresheje RwandAir anyura hano Entebbe ku Cyumweru.” Nta ruhande bireba rwari rwagira icyo rutangaza kuri uru ruzinduko bivugwa ko Ayebare wigeze no kuba ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yaba yarahagiriye. Nanone kandi ntiharamenyakana ibyari bikubiye mu butumwa bwaba bwarashyikirijwe Perezida Kagame niba koko aba bombi baba barahuye. Biramutse ari impamo, uru rwaba ari uruzinduko rwa kabiri Amb. Ayebare Adoni agiriye mu Rwanda mu gihe kitarenze imyaka ibiri. Uyu mudipolomate wahoze ari umunyamakuru, mu Kuboza 2019 yari mu Rugwiro, aho yari azanye ubutumwa bwa Museveni bwavugaga ku mubano w’ibihugu byombi. Amb. Adonia Ayebare bivugwa yari mu Rwanda azanye ubutumwa bwa Museveni/ Internet Uyu mugabo w’imyaka 57, akaba n’umuvandimwe wa Maj. Gen. Abel Kandiho uyobora CMI bigaragara ko Museveni amubonamo umuntu wagira icyo afasha mu gutsura umubano n’ u Rwanda. Gusa ikizwi ni uko ibihugu byombi bibanye nabi kuva mu myaka itatu ishize. U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga abashaka kurugabaho ibitero no guhohotera Abanyarwanda. Ibi Uganda ibitera utwatsi, ikavuga ko ahubwo u Rwanda rwayinjijemo intasi zarwo (kawukumi), ibi birego narwo rurabihakana. Umuhate w’ibihugu byombi bibifashijwemo na Angola na DRC nawo ntacyo ukomeje kugeraho dore ko byahumiye mu mirari hakaduka na Coronavirus mu gihe impande zombi zari zigeze kure ibiganiro. Hagati aho, ibi bibazo byateje ibibazo muri dipolomasi, mu buhahirane n’imibanire ku baturage b’impande zombi, badahwema kwinginga abayobozi ngo bakemure ibyo batumvikanaho, bongere bahahirane. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



