Mushiki wa Ben Rutabana na bagenzi be 3 ntibakozwa ibyo kwirukanwa burundu muri RNC

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bane bari bahagarariye ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barimo na mushiki wa Benjamin Rutabana umaze igihe yaraburiwe irengero, bavuga ko kubirukana burundu muri iri shyaka byakozwe hatubahirijwe amategeko arigenga.

Mu itangazo RNC yasohoye ku wa 8 Ukuboza 2019, umuhuzabikorwa Mukuru yatangazaga ko abirukanwe ari Simeon Ndwaniye Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza.

Aba birukanwe bamenyeshwaga muri iri tangazo ko ‘Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda yateranye ku wa 8 Ukuboza 2019 , urwego rusumba izindi zose mu gufata ibyemezo birebana na discipline, imaze gusuzuma ibyo mukora bitarifitiye inyungu na gato, cyane cyane ko mwahisemo gukorera ku ruhande kandi hakaba nta kimenyetso na gito kigaragaza ko mwaba mufite ubushake bwo kwikosora, yafashe icyemezo cyo kubasezerera nk’abayoboke b’Ihuriro guhera uyu munsi tariki ya 8/12/2019. Ibi bivuze ko ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo mwakora byose mu izina ryaryo”.

Basubiza iyi baruwa bandikiwe ibirukana burundu muri RNC, aba bayobozi bane banditse bavuga ko bakiri abayoboke b’iri shyaka ndetse ko ibyo kubirukana bitakozwe hubahirijwe amategeko arigenga.

Ni itangazo ririmo guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, ryo ku wa 17 Ukuboza 2019, uko ari Bane bandikiye Umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, Jerome Nayigiziki, bamugaragariza ko badakozwa ibyo kubirukana.

Bagira bati “Nyuma yo gusuzuma ibyemezo mwadufatiye, twafashe umwanzuro wo kubigaya kandi tukabitesha agaciro kuko mwafashe ibyemezo bidakurikije inzira n’amategeko agenga Ihuriro Nyarwanda mu bireba stati ndetse n’amategeko ngengamyitwarire”.

Baramenyesha ubuyobozi bukuru bw’iri shyaka ibi, “Turi abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda ku bushake bwacu kandi ntabwo duteganya guteshuka ku nshingano zacu. Bityo, tuzakomeza kunenga imikorere mibi kandi tunuzuza inshingano zacu mu mucyo”.

Ibura rya Ben Rutabana, umuzi w’ikibazo

Amezi atatu ashize Benjamin Rutabana, usanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi, aburiwe irengero, bamwe mu bayoboke b’ibi shyaka batunga agatoki bamwe mu buyobozi bukuru kugira uruhare muri iryo bura rye.

Umuryango we utangaza ko nyuma yo kugera muri Uganda avuye mu Bubiligi, utongeye kumenya amakuru ye, bityo bagakeka ko ariho yaba yarashimutiwe bigizwemo uruhare n’abayobozi bakuru ba RNC barimo na Kayumba. https://bwiza.com/?Diane-Rutabana-na-muramukazi-we-Adeline-Rwigara-baratunga-agatoki-Kayumba

Nyuma y’iyirukanwa ry’aba bayobozi Bane ba RNC muri Canada, abandi banyamuryango 14 bahise batangaza ko bitandukanije n’iri shyaka aho bavuga ngo agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben, ari nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize.

Abo gatunga agatoki mu ibura rya Ben Rutabana ni umuhuzabikorwa wungirije wa mbere muri RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa ku isonga, Frank Ntwari (muramu wa Kayumba) akaba na Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Ali Abdul Khalim Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC na Joseline Muhorakeye Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC.

Iri bura rya Ben ryakuruye umwuka mubi muri RNC, aho igice kimwe kiri ku bari ku ruhande rw’umuryango we ukomeje kumushakisha, abandi bakaguma ku ruhande rw’abashinjwa kugira uruhare mu ibura rye.

Itsinda ry’abantu 14 baherutse kwegura, ryari ryasabye ko aba bayobozi bashinjwa ibura rya Ben bakwegura, rivuga ko hari n’abandi bayoboke ba RNC bagiye baburirwa irengero (Major Nkubana aka Kadogo, Mike Rwalinda) n’abandi bagiye bava muri RNC cyangwa birukanwa.

Rigaragaza ko ibikorwa bya RNC bigenda bidindira cyangwa bigahagarara burundu kubera aka kajagari karangwamo gatewe n’agatsiko k’abantu bake ngo baryigaruriye bakarikoresha mu nyungu zabo bwite.

Muri iyi baruwa Tabitha na bagenzi be bandikiye Umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, Jerome Nayigiziki, bagize bati “Tuboneyeho kubamenyesha ko twemera ko Ihuriro Nyarwanda-RNC rikeneye kuvugururwa mu mizi, kugira ngo intego ryihaye izagerweho neza kandi ku buryo bwihuse”.

RNC yashinzwe mu mwaka wa 2010 na Karegeya, Kayumba Nyamwasa afatanyije na Theogene Rudasingwa, mukuru we Gerald Gahima n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga ariko hakaza kugaragazwa amakosa ya bamwe n’ibyaha biremereye bagiye bahamywa n’inkiko badahari.

Izindi nkuru wasoma:

Ahabanza

Ahabanza

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *