Nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no muri Afurika, Diamond Platnumz atandukanye n’uwari umukunzi we, Tanasha Donna ubu mushiki we Queen Darlen aramushishikariza kongera gusubirana na Wema Sepetu bahoze bakundana na mbere.
Queen Darlen ukunze kuvugwaho kuba akunda Wema Sepetu mu bakobwa bose bazwi na musaza we Diamond,noneho yamugaragarije ko yifuza ko bakongera bagasubirana mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram asubiza ubutumwa Wema Sepetu yari yanditse na we asubiza ubwa Diamond yari aherutse kugenera abagore ku munsi wabo wabaye tariki 8 Werurwe 2020.
Darlen yabwiye Diamond ko Wema Sepetu ashobora kumubera umufasha mwiza muri iki gihe adafite umukunzi.Yagize ati “Weeeeweee!!! wa mwana we wakumbura umu mama nka Wema Sepetu (akurikizaho emojis ebyiri) kandi urabizi ko ubu uri ingaragu.”
Hashize imyaka isaga itanu umuhanzi Diamond atandukanye na Wema Sepetu nyuma yo kujya amushinja kumuca inyuma bakaba baratandukanye, agahita amusimbuza Umugande Zari Hassan na we bagatandukana bamaze kubyarana abana babiri. Zari nawe akabayaraje gusimburwa n’Umunya Kenya Tanasha Donna batandukanye mu ntangiro z’uku kwezi.
Ku munsi w’abagore uyu muhanzi yagiye kuri Instagram afata amafoto y’abakobwa bose yakundanye nabo yongeraho nyina na mushiki we Darlen ayateranyiriza hamwe maze ayaherekesha amagambo meza ababwira ko ari abantu b’agaciro mu buzima bwe kandi ko ari nabo batuma akomeza gukora cyane.
Wema Sepetu yahise yandika amusubiza amubwira ko nawe n’ubwo batakiri kumwe ariko afite umwanya mu mutima we, ibintu byahise bica amarenga ko aba bombi bashobora kongera gusubirana cyane ko n’umuryango w’uyu muhanzi udahwema kugaragaza ko wishimira Sepetu.


