Mushikiwabo yasabye ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa n’ingabo za Loni rikwiye gucika

Sangiza iyi nkuru

Twese tugomba kwemeranya ko abashinzwe kubungabunga amahoro bishora mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ari ikintu gikwiye kurandurwa ”. Ibi minisitiri Louise Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa 21 Nzeri mu nama ya 9 ngarukamwaka ya ba minisitiri ku kurinda abasivili mu bikorwa byo kubungabunga amahoro yabaye mu rwego rw’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

cs5a8i2w8aay6h5-1

Muri iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ku bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, yanayobowe n’ibihugu birimo u Rwanda n’u Butaliyani, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko ayirimo mu rwego rwo kwerekana ubushake bw’u Rwanda nk’igihugu kizera bikomeye akamaro k’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

cslwtvuweaazpou

Yavuze ko ibihugu bigize Loni biri gushaka uko byakumva ibintu kimwe ku kijyanye n’ibikorwa byo kurinda abasivili, ibi ngo bikaba ari ingenzi mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe mu kiswe Amahame ya Kigali (Kigali Principles) ku kurinda abasivili mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

cs5soicxyaahcus

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko u Rwanda rugifite icyizere cy’uko ibihugu byashyize umukono kuri aya mahame vuba bizayakurikiza kuko ngo bagomba kwemeranya ko hari ibigikwiriye gukorwa ngo abasivili bakomeze kurindwa uko bikwiye.

cs6jr_numaadx9e
Ba minisitiri b’u Rwanda na Ethiopia baganira na mugenzi wabo w’u Budage

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bari muri iyi nama mu rwego rwo kuganira ku bimaze gukorwa, ariko yibutsa ko bagomba no kuganira ku buryo basubiza ibibazo bihari. Bimwe muri ibyo bikaba ari ukumenya igikurikira iyo ibihugu byohereje abashinzwe kubungabunga amahoro, ndetse n’icyakorwa kugirango icyabajyanye gitange umusaruro.

Yagize ati: “Tugomba kuba kuri paji imwe, dukeneye gusangira ibitekerezo n’ubunararibonye mu kubungabunga amahoro”.

Yakomeje avuga ko bagomba kwita ku kubanza guha imyitozo ihagije ingabo zigiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mbere y’uko zoherezwa.

Mu gusoza, Louise Mushikiwabo yavuze ko mu gihe basubiza amaso inyuma batekereza amavugurura, bagomba no kureba ku nzira ya politiki igomba guherekeza ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

cs6jwuevmaecd3k
Aha Mushikiwabo yaganiraga na mugenzi we wo muri U.A.E Cheikh Abdullah Al Hayan n’umunyamabanga wa leta Reem Al Hashimi

Nk’uko perezida Kagame yigeze kubitangaza ubwo inama ku kurinda abasivili mu bikorwa bya Loni yatorewemo Amahame ya Kigali yaberaga i Kigali, minisitiri Mushikiwabo nawe yashimangiye ko bagomba no kwita cyane ku gushaka uburyo bwo gukumira cyangwa gukemura amakimbirane ari nayo agira ingaruka ku basivili.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *