Sama ntiyemeye kujya muri iyi foto

Mushikiwabo yavuze kuri Minisitiri w’Intebe wa RDC wanze kujya mu ifoto irimo Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yavuze kuri Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde wanze kujya mu ifoto irimo Perezida Paul Kagame.

Tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri OIF batangiraga inama y’iminsi ibiri mu mujyi wa Djerba muri Tunisia, bafashe ifoto y’urwibutso hamwe na Mushikiwabo.

Gusa Sama wari uhagarariye Perezida Félix Tshisekedi yanze kujya muri iyi foto, guverinoma ya RDC isobanura ko atari kwifotozanya na Perezida Kagame mu gihe ngo “u Rwanda rushotora” igihugu cyabo.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru rigira riti: “Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde uhagarariye Perezida Tshisekedi ntiyagiye mu ifoto y’umuryango mu itangira ry’inama ya La Francophonie, kubera ko yanze kujya iruhande rwa Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza kwamagana kuzuye ubushotoranyi bw’u Rwanda kwa guverinoma.”

Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF akaba n’Umunyarwandakazi, yabajijwe n’umunyamakuru mu kiganiro n’abanyamakuru i Djerba ku kwigaragambya k’umukuru wa guverinoma ya RDC. Yasubije ati: “Ntabwo nitegereje ngo menye uri mu ifoto cyangwa utarimo. Niba atarimo, birababaje.”

Inama ya Djerba yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na guverinoma bagera kuri 31.

Sama ntiyemeye kujya muri iyi foto
Sama ntiyemeye kujya muri iyi foto

Sama (ibumoso) yanze kujya mu ifoto mu rwego rwo kwamagana u Rwanda
Sama (ibumoso) yanze kujya mu ifoto mu rwego rwo kwamagana u Rwanda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *