Leta y’u Budage iritegura kohereza mu Rwanda Musoni Straton wahoze ari Umuyobozi wungirije w’umutwe wa FDLR, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe n’ubutabera bwa kiriya gihugu.
Musoni wamaze gufungurwa bivugwa ko agomba kugera i Kigali mu minsi mike iri imbere aje kuhatura.
Muri 2015 ni bwo Musoni yakatiwe imyaka umunani y’igifungo n’urukiko rw’i Stuttgart mu Budage; nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Icyo gihe Murwanashyaka Ignace yari yungirije we yakatiwe imyaka 13 y’igifungo, nyuma y’uko urukiko rwari rumaze gusanga bombi baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.
Igifungo cyari cyarakatiwe Musoni cyemejwe mu bujurire mu 2018, na ho imyaka Murwanashyaka yagombaga gufungwa iza gukurwaho nyuma yo gusanga umwanzuro wafashwe na ruriya rukiko yagaragayemo amakosa.
Murwanashyaka na Musoni babaga mu Budage aho hari barahawe ubuhungiro.
We na Musoni batawe muri yombi mu 2009 mu Budage, bashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.
Musoni agiye gutaha mu gihe Murwanashyaka Ignace yari yungirije yaguye muri gereza mu 2019, akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko.


