Musore,dore inama wakurikiza ugakundwa n’igitsinagore

Sangiza iyi nkuru

Muri sosiyete tubayemo , usanga abasore bifuza gukundwa n’abakobwa cyangwa abagore ariko bigahira bamwe abandi ugasanga ntibibakundiye bitewe n’impamvu runaka akenshi batiyiziho, nyamara hari inama bashobora gukurikiza bakigarurira imitima yari yarabataye ishyanga.
N’ubwo hari abasore cyangwa abagabo bisanga bafite igikundiro aho bageze hose biteye n’imiterere cyangwa imimerere yabo, hari abo usanga batabyaza ayo mahirwe umusaruro, mu gihe abandi bahora bifuza gukundwa nyamara ntibamenye uko babyitwaramo ngo bibagendekere neza.
handsome
Dore rero zimwe muri izo nama wowe musore wifuza gukundwa wakurikiza ugahaza ukwifuza kwawe!
1.Kwambara ukaberwa
Burya kuba kwambara ukaberwa ntibisaba imyambaro ihenze ahubwo biterwa n’uko wambara.
Kwambara imyenda itagukwiye cyangwa imyenda ikwegereye cyane si byiza kuko bigutesha agaciro ukangiza isura yawe,kandi niba ushaka kuba wagaragara neza imbere y’abandi ugomba kwambara bikwiriye kandi neza.
2.Kugira isuku ku myenda no kumubiri
Umuntu wambaye imyenda yanduye cyangwa se idateye ipasi yahinamiranye ntabwo agaragara neza namba, kuko iyo ashaka kugira isura nziza ugomba kwita ku myambaro yawe ukareba neza niba ifite isuku ihagije kandi ugahora wita ku mubiri wawe ukaraba dore ko abasore benshi boga gake bitwaje ko bafite akazi kenshi.
3.Kwirinda umunaniro ukabije
Kuryama amasaha make nayo n’imwe mu mpamvu zitera abagabo gusa nabi kubera umunaniro ntibiyiteho, ugasanga igitsina gore ntikimuha umwanya bitewe n’uko atabona akanya ko kwiyitaho ngo aruhuke ashyire ibitekerezo ku gihe.
Byibuze gerageza uruhuke amasaha atari munsi ya 7 buri gihe ibi bizagufasha gusa neza wigarurire imitima yakugiye kure.

  1. Siporo (imyitozo ngororamubiri)

Gukora imyitozo ngororamubiri bituma ugaragara neza ukagira igikundiro kandi gukora siporo mbere yo kuba wagira aho usohokera nabyo biragufasha cyane. Ariko biba byiza iyo ubigize akamenyero ukajya ukora siporo buri gihe dore ko by’umwihariko abakobwa cyangwa abagore bakunda umusore cyangwa umugabo wubatse umubiri kuko ngo aba abagaragarira neza.
5.Oga mu maso buri gihe mbere yo kujya kuryama
Niba ushaka kugira mu maso heza jya woga mu maso buri munsi mbere yo kujya kuryama kuko bigufasha kuzibura imyanda iba yafunze utwenge tuba ku ruhu imyakura yawe ikagaragara neza bityo ukarushaho kwitabwaho cyane .
6.Ite ku musatsi wawe
Iyo utitaye ku musatsi wawe utuma ugaragara nabi. Nk’uko urubuga elcrema rutangaza, burya ngo uba ugomba kwegera umuntu ugutunganyiriza umusatsi buri gihe kugira ngo uhore ugaragara neza kandi ukibuka kuba wakwicongesha ubwanwa.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *